إعدادات العرض
Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo ahangana gutya
Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo ahangana gutya
Hadith yaturutse kwa Zaynab Bint Djah'shi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yinjiye ifite igihunga maze iravuga iti: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo ahangana gutya, Intumwa y'imana ikora akaziga ifunze urutoki rwayo rw'igikumwe n'urugikurikiye, Zaynab Bint Djah'shi yaravuze ati: Nuko mbaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Ese tuzorama kandi muri twe harimo abantu bakora ibikorwa byiza?" Iramusubiza iti: "Yego! Igihe ibibi biziyongera bikaba byinshi."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Kiswahili Português සිංහල አማርኛ অসমীয়া ગુજરાતી Tiếng Việt Nederlands नेपाली پښتو Svenska മലയാളം ไทย Кыргызча Română తెలుగు Malagasy Lietuvių ಕನ್ನಡ Српски ქართული Moore Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yinjiye kwa Zaynab Bint Djah'shi (Imana imwishimire) ifite ubwoba n'igihunga ivuga iti: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nk'integuza y'ikintu kibi cyenda kubaho, kandi ko nta buryo bwo kukirokoka usibye kugarukira Allah Nyir'ubutagatifu! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: "Abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo rwubatswe na Dhul Qarnayni ahangana gutya, nuko ikora akaziga ifunga igikumwe cyayo n'urutoki rugikurikiye; Maze Zaynab (Imana imwishimire) arayibaza ati: Ni gute Allah azaduteza ibihano, kandi muri twe hakirimo abemeramana bakora ibikorwa byiza? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ibibi n'ubwangizi ndetse n'ibyaha nibyiyongera bikaba byinshi nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha ndetse n'ibindi, abantu bose bazorama.فوائد الحديث
Igihunga n'ubwoba ntibikwiye guhuza umutima w'umwemeramana ngo areke gusingiza Allah mu gihe afite ubwoba, kubera ko gusingiza Allah bituma imitima igira ituze.
Gushishikariza kubuza ibibi no kubikumira ntibibe.
Abantu bose muri rusange bashobora korama kubera ibyaha byinshi n'ubwangizi bukwiriye ahantu hose, no kubirebera bakicecekera, kabone n'iyo muri bo haba harimo abakora ibikorwa byiza.
Ibyago biba ku bantu bose abeza n'ababi, ariko ku munsi w'imperuka bazazurwa hashingirwe ku migambi yabo.
Muri iyi Hadith abarabu bagizwe umwihariko "Abarabu akaga kababayeho kubera ibibi byegereje", kubera ko ari bo benshi mu bari bamaze kuba abayisilamu ubwo yavugaga ibyo.