إعدادات العرض
Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi
Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na A-Nasa'iy na Ahmad]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە Kiswahili தமிழ் ไทย دری Български Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română тоҷикӣ O‘zbek Akan नेपाली Moore Azərbaycan Wolof Oromoo Soomaali Українська bm km rn ქართული Македонски Српскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko gusukura amenyo ukoresheje agati (Kitwa Siwaki) cyangwa se n'ikindi bisukura mu kanwa imyanda n'impumuro mbi yaba irimo. Gusukura mu kanwa ni imwe mu mpamvu zo kuba Allah yakishimira umugaragu we, kubera ko harimo kumvira Allah no kubahiriza itegeko rye, no kubera ko ari isuku Allah akunda kandi akanishimira.فوائد الحديث
Ibyiza byo gusukura mu kanwa ukoresheje umuswaki, no kuba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabishishikarije abayoboke bayo ko bagomba kubikora kenshi.
Ibyiza nuko wakogesha mu kanwa agati ka Siwaki gakomoka ku giti bita Arak, ariko no gukoresha uburoso n'umuti w'amenyo bikora kimwe.
التصنيفات
Imigenzo kamere.