Idini ni ukugirana inama

Idini ni ukugirana inama

Hadithi yaturutse kwa Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Idini ni ukugirana inama! Turayibaza tuti: Kuri inde? Intumwa y'Imana iti: "Inama zishingiye kuri Allah n’igitabo cye n’Intumwa ye, no ku bayobozi b'abayislamu, n’abandi muri rusange."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko idini ryubakiye ku kwiyegurira Allah ukora buri kimwe kubera we gusa, no kuba umunyakuri kugira ngo rishyirwe mu bikorwa nkuko Allah yabitegetse mu buryo bwuzuye nta kudohoka cyangwa se kugira uburiganya. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Inama igirwa nde hashingiye kuki? Irabasubiza iti: Rimwe: Kuri Allah Nyir'ubutagatifu tumwegurira ibikorwa tutanamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, tukanemera ibikorwa bye yihariye bidakorwa, tukanamugaragira wenyine, tukanemera amazina ye n'ibisingizo bye, tukamuha n'icyubahiro, tukanahamagarira abantu kumwemera. Kabiri: Kujya inama ku gitabo cya Allah ari cyo Qur'an ntagatifu, twemera ko ari amagambo ye, ndetse ko ari nacyo gitabo cye cya nyuma, kandi ko ari cyo gitabo cyasimbuye amategeko yakibanjirije, ndetse tukacyubaha, tukanagisoma nkuko bikwiye, ndetse tukanashyira mu ngiro amategeko agikubiyemo yaba ari azimije cyangwa se atomoye muri yo tukanayemera, tugakumira abayagoreka, tugakura inyigisho muri yo, tugakwirakwiza ubumenyi bugikubiyemo, ndetse tukanabuhamagarira abantu. Gatatu: Kujya inama ku Ntumwa y'Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha); twemera ko ari we Ntumwa yasozereje izindi, tukanahamya ukuri kw'ibyo yazanye, tugashyira mu bikorwa ibyo yategetse, tukanitandukanya n'ibyo yabujije, kandi ntitugaragire Allah bihabanye n'ibyo yatwigishije, tukamwubaha, kandi tugakwiza ubutumwa bwe n'amategeko ye, tukanamurengera ku byo bamuhimbira by'ibinyoma. Kane: Kujya inama ku bayobozi b'abayisilamu: Ubafasha mu byiza, utanajya impaka nabo, ndetse no kubumva no kubumvira igihe badutegetse kumvira Allah. Gatanu: Kujya inama ku bayisilamu; ubagirira neza unabahamagarira ibyiza, no kureka kuba hari ikibi cyabageraho kiguturutseho, no kubifuriza ibyiza, ndetse no gufatanya nabo mu byiza no mu gutinya Allah.

فوائد الحديث

Itegeko ryo kujya inama kuri bose.

Agaciro ko kujya inama mu idini.

Idini rikusanyirije hamwe imyemerere n'imvugo ndetse n'ibikorwa.

Mu gutanga inama harimo no kweza umutima uwurinda uburiganya bw'uwo ugira inama ndetse no kumwifuriza ibyiza.

Uburyo bwiza bw'imyigishirize y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yavugaga ikintu mu magambo magufi hanyuma ikagisobanura ku burebure.

Guhera ku by'ingenzi cyane ugakurikizaho iby'ingenzi; aho dusanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahereye ku kujya inama kuri Allah, irangije ikurikizaho igitabo cye, irangije ikurikizaho Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), irangije ikurikizaho abayobozi b'abayisilamu, iherutsa abandi basigaye.

التصنيفات

Uburenganzira umuyobozi afite ku bayoborwa.