Iswalat y'umugabo mu mbaga irusha iyo asariye mu rugo rwe ndetse n'iyo asariye aho acururiza inzego makumyabiri na zirindwi

Iswalat y'umugabo mu mbaga irusha iyo asariye mu rugo rwe ndetse n'iyo asariye aho acururiza inzego makumyabiri na zirindwi

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iswalat y'umugabo mu mbaga irusha iyo asariye mu rugo rwe ndetse n'iyo asariye aho acururiza inzego makumyabiri na zirindwi, kubera ko umwe muri bo iyo yisukuye (Udhu) akabikora neza, yarangiza akajya ku musigiti nta kindi kimujyanye usibye iswalat, kuri buri rutambwe ateye azamurwa mu rwego, ndetse akanababarirwa icyaha kuri buri rutambwe kugeza yinjiye mu musigiti. Iyo yinjiye mu musigiti, akomeza kubarwa nk'uri mu iswalat igihe cyose ari yo ategereje; kandi abamalayika basabira imigisha umwe muri mwe wicaye mu cyicaro yasariyemo bagira bati: "ALLAHUMA IR'HAMHU, ALLAHUMA IGH'FIR LAHU, ALLAHUMA TUB ALAYHI MA LAM YU-UDHI FIHI, MA LAM YUH'DITH FIHI: Nyagasani Mana mugirire impuhwe, Nyagasani Mana mubabarire, Nyagasani Mana muhe imbabazi", igihe cyose atabangamiye abandi cyangwa se ngo atakaze isuku ye ajye kwisukura bundi bushya."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iyo umuyisilamu asariye mu mbaga, iswalat ye iba ari iy'agaciro kurusha iyo yasarira mu rugo iwe, cyangwa se aho acururiza cyangwa akorera inzego makumyabiri n'imisago. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza impamvu yabyo, ko iyo umugabo yisikuye neza agatunganya isuku ye, akagenda agiye ku musigiti nta kindi kimujyanye usibye gusali, nta ntambwe atera usibye ko azamurwa mu ntera, ndetse akanababarirwa ibyaha. N'iyo yinjiye mu musigiti akicara ategereje iswalat, akomeza guhembwa nk'uri gusali igihe cyose ategereje iswalat, ndetse n'abamalayika bagakomeza kumusabira igihe cyose acyicaye aho yasariye bagira bati: Nyagasani Mana mubabarire, Nyagasani Mana mugirire impuhwe, Nyagasani Mana muhe imbabazi"; igihe cyose ataratakaza isuku, cyangwa se ngo agire icyo akora cyabangamira abantu cyangwa abamalayika.

فوائد الحديث

Iswalat y'umuntu ku giti cye asariye mu rugo rwe cyangwa seaho acururiza cyangwa akorera, iremewe, ariko abona icyaha kubera kwitandukanya n'abandi kandi nta mpamvu afite.

Iswalat yo mu mbaga ikorewe mu musigiti ni yo nziza kuruta iyo umuntu asayi wenyine ho inzego makumyabiri na zirindwi cya se n'eshashatu, cyangwa se makumyabiri na zirindwi.

Mu mirimo abamalayika bashinzwe harimo no gusabira abemeramana.

Ibyiza byo kujya ku musigiti ufite isuku.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza by'Iswalat ikorewe mu mbaga.