إعدادات العرض
Uzarya tungurusumu cyangwa se igitunguru, ajye atwitarura cyangwa se yaravuze ati: Ajye yitarura umusigiti wacu, ahame iwe mu rugo
Uzarya tungurusumu cyangwa se igitunguru, ajye atwitarura cyangwa se yaravuze ati: Ajye yitarura umusigiti wacu, ahame iwe mu rugo
Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzarya tungurusumu cyangwa se igitunguru, ajye atwitarura cyangwa se yaravuze ati: Ajye yitarura umusigiti wacu, ahame iwe mu rugo." Yanavuze kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayizaniye isafuriya irimo imboga zitandukanye, yumva umwuka wazo maze irabaza bayibwira ubwoko bwazo, Djabir aravuga ati: Bazegereza bamwe mu basangirangendo bayo bari kumwe, ubwo yayibonaga nawe yanga kuzirya nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Rya kuko njye nganira n'abo utaganira nabo (Abamalayika)."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Hausa Português Kurdî සිංහල Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം नेपाली Deutsch Кыргызча ქართული Moore Magyar తెలుగు Svenska Македонски ಕನ್ನಡ Українська አማርኛالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuntu wariye tungurusumu cyangwa se ibitunguru kuza mu musigiti kugira ngo atabangamira bagenzi be bitabiriye iswalat y'imbaga, kubera impumuro ye, ni mu buryo bwo kubuza kuza ku musigiti, ntabwo ari ukuboza kubirya, kuko biri mu byo kurya byemewe. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi bayizaniye isafuriya irimo imboga, yihumurije yumva impumuro yindi bayibwira ubwoko bwazo yanga kuzirya ahubwo izegereza abasangirangendo bayo ngo bazirye, Djabir yanga kuzirya mu rwego rwo kugera ikirenge mu cye, ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamubonaga yaramubwire iti: Rya, kuko njye nganira n'abamalayika mu butumwa bampishurira. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanavuze ko abamalayika babangamirwa n'impumuro mbi nkuko ariko binagendekera abantu.فوائد الحديث
Kubuza kuza mu misigiti ku muntu wariye tungurusu cyangwa se ibitunguru cyangwa se n'ibindi.
Muri ibi haninjiramo ibindi bigira impumuro mbi bibangamira abasali nk'itabi n'ibindi nkabyo.
Impamvu byabujijwe ni ukubera impumuro yabyo, ariko iyo itagihari kubera kubiteka kenshi cyangwa se ku yindi mpamvu, ntabwo biba bikibujijwe.
Kubuza kurya biriya byavuzwe ni ku muntu ushaka kuza gukorera iswala ku musigiti, kugira ngo iswalat itamunyuraho, itabiriye agamije kujijisha ngo ntajye ku musigiti, icyo gihe byaba ari ikizira.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanze kurya tungurusumu n'ibindi nkabyo, si uko ari ikizira ahubwo nuko avugana n'abamalayika.
Uburyo bwiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishagamo, kubera ko yavugaga itegeko ibanje no kugaragaza impamvu, kugira ngo ubwirwa yizere nyuma yo kumenya impamvu.
Umumenyi Al Qadwi yaravuze ati: Kuri ibi abamenyi bavuze n'ahandi abantu bahurira mu iswalat hatari mu musigiti nko mu mbuga zo gusaliraho irayidi, no gusalira abapfuye ndetse n'ahandi, ariko ntiharimo amasoko n'ahandi.
Abamenyi baravuze bati: Muri iyi Hadith harimo gihamya ibuza umuntu wariye tungurusumu n'ibindi nkabyo kwinjira mu musigiti -n'ubwo waba nta muntu urimo- kubera ko ari ahantu abamalayika bakunda kuba bari, no kuba Hadith zarabibujije mu buryo bwa rusange.