Urugero rw'abameramana mu gukundana kwabo, no kugirirana impuhwe hagati yabo no koroherana hagati yabo ni nk'urugero rw'umubiri umwe, iyo urugingo rumwe rugize icyo rutaka, byototera umubiri wose ukaremba ndetse ukagira n'umuriro

Hadithi yaturutse kwa A-Nu'uman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Urugero rw'abameramana mu gukundana kwabo, no kugirirana impuhwe hagati yabo no koroherana hagati yabo ni nk'urugero rw'umubiri umwe, iyo urugingo rumwe rugize icyo rutaka, byototera umubiri wose ukaremba ndetse ukagira n'umuriro."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abayisilamu bakwiye kubanirana mu rukundo, kugirirana impuhwe, gufashanya ndetse no gutabarana, no kubangamirwa n'ibibi biba kuri bagenzi babo, bityo bakaba bameze nk'umubiri umwe iyo urugingo rumwe rurwaye, ingingo zose nazo zihita zifatwa n'ububabare ndetse n'umuriro.

فوائد الحديث

Ni ngombwa guha agaciro uburenganzira bw'abayisilamu n'ibyo tubagomba, no gushishikariza kubafasha, no kurangwa n'ubworoherane hagati yabo.

Hagati y'abameramana hakwiye kurangwa urukundo ndetse no gutabarana.

التصنيفات

Ubuyisilamu.