إعدادات العرض
Gutuka umuyisilamu ni ubugizi bwa nabi, no kumurwanya ni ubuhakanyi
Gutuka umuyisilamu ni ubugizi bwa nabi, no kumurwanya ni ubuhakanyi
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Gutuka umuyisilamu ni ubugizi bwa nabi, no kumurwanya ni ubuhakanyi."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Português සිංහල Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം Deutsch नेपाली Кыргызча ქართული Moore Magyar తెలుగు Svenska Македонски ಕನ್ನಡ Українська Oromoo ไทยالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuyisilamu gutuka mugenzi we, ndetse inavuga ko ari kimwe mu bukozi bw'ibibi, no kwigomeka wanga kumvira Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse ko kuba umuyisilamu yarwanya mugenzi we ari kimwe mu bikorwa by'ubuhakanyi, ariko ubuhakanyi buto.فوائد الحديث
Ni itegeko kubaha icyubahiro cy'umuyisilamu ndetse n'amaraso ye.
Iherezo ribi ry'umuntu utuka umuyisilamu bitari mu kuri, kubera ko umutuka bitari mu kuri aba ari inkozi y'ibibi.
Gutuka umuyisilamu no kumurwanya bigabanya ukwemera.
Bimwe mu bikorwa byitwa ubuhakanyi, n'ubwo bitagera ku rwego rw'ubuhakanyi bukuru, bukura nyirabwo mu buyisilamu.
Ubuhakanyi buri kuvugwa hano ni ubuhakanyi buto budakura nyirabwo mu buyisilamu nk'uko abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) [Ah'lu Sunat Wal Djamaat] babyemeranyijweho, kubera ko Allah Nyir'ubutagatifu yashimangiye ubuvandimwe bw'ukwemera ku bemeramana n'igihe baba bari mu mirwano n'amakimbirane, aho yavuze ati: "Kandi amatsinda abiri y’abemeramana naramuka arwanye, mujye muyunga..." kugeza ku mvugo ya Allah igira iti: "Mu by'ukuri abameramana ni abavandimwe" Surat Al Hudjurat: 9-10.