Uzarya ibyo kurya maze akavuga ati: AL HAMDULILLAHI LADHI ATW'AMANII HADHA WA RAZAQANIHI MIN GHAYRI HAWLIN MINII WA LA QUWATIN: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wampaye aya mafunguro, akayamfungurira nta bubasha cyangwa se imbaraga nabigizemo, azababarirwa ibyaha bye byabanje

Uzarya ibyo kurya maze akavuga ati: AL HAMDULILLAHI LADHI ATW'AMANII HADHA WA RAZAQANIHI MIN GHAYRI HAWLIN MINII WA LA QUWATIN: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wampaye aya mafunguro, akayamfungurira nta bubasha cyangwa se imbaraga nabigizemo, azababarirwa ibyaha bye byabanje

Hadith yaturutse kwa Sah'l Ibun Muadh Ibun Anas nawe ayikuye kuri se yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzarya ibyo kurya maze akavuga ati: AL HAMDULILLAHI LADHI ATW'AMANII HADHA WA RAZAQANIHI MIN GHAYRI HAWLIN MINII WA LA QUWATIN: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wampaye aya mafunguro, akayamfungurira nta bubasha cyangwa se imbaraga nabigizemo, azababarirwa ibyaha bye byabanje."

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza ko umuntu uriye ibyo kurya agomba gushimira Allah, kubera ko nta bubasha mfite bwo kwigaburira, ndetse no kubirya, usibye ko mbishobozwa na Allah n'inkunga ye. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itanga inkuru nziza y'uko umuntu uzavuga ariya magambo, akwiye imbabazi za Allah z'ibyaha bito yakoze.

فوائد الحديث

Gushishikariza gushimira Allah Nyir'ubutagatifu igihe umaze kurya.

Kugaragaza ineza ya Allah ku bagaragu be, aho yabahaye amafunguro n'ibiborohereza kugera ku mpamvu z'amafunguro, ndetse akaba yaranabigize impamvu yo kubabarirwa ibyaha.

Gahunda z'ibiremwa zose zituruka kwa Allah Nyir'ubutagatifu, ntabwo ari ku bubasha bwabo n'imbaraga zabo; n'umugaragu ategetswe gukora impamvu.

التصنيفات

Amagambo yo gusingiza Allah mu gihe hari ibihe bibayeho bitunguranye.