Ntacyo nasize nyuma yanjye mu bigeragezo kigora abagabo nk'abagore

Ntacyo nasize nyuma yanjye mu bigeragezo kigora abagabo nk'abagore

Hadithi yaturutse kwa Usamat Ibun Zayd (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntacyo nasize nyuma yanjye mu bigeragezo kigora abagabo nk'abagore."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko nta kigeragezo yasize nyuma yo gupfa kwayo kigora abagabo kwigobotora nk'abagore; iyo uwo mugore ari umwe mu banyamuryango be, umugabo ashobora kumukurikira mu guca ukubiri n'amategeko y'idini, naho iyo umugore atari uwo mu muryango we, guhura nawe no kwihererana nawe bitera ingaruka mbi.

فوائد الحديث

Umuyisilamu akwiye kwirinda ikigeragezo cy'abagore, ndetse agafunga inzira zose zamuganisha muri cyo.

Umwemeramana akwiye kwishingikiriza Allah no kuba ari we arangamira kugira ngo arokoke ibigeragezo.