Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka

Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Am'ri Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka imbere y'ibindi biremwa, Allah azahitamo umuntu umwe mu bayoboke banjye, maze ategeke ko bamuzanira ibitabo mirongo icyenga n'icyenda birimo ibikorwa bye bibi yakoze, buri gitabo kingana n'aho amaso agarukira, maze amubaze ati: Hari icyo utemera muri ibi? Abanditsi banjye b'abizerwa baraguhuguje? Asubize ati: Oya, Nyagasani. Allah yongere amubaze ati: Hari impamvu ufite yabiguteye? Avuge ati: Oya, Nyagasani! Allah yongere amubaze ati: Ariko hari icyiza ufite twazirikanye, kandi uyu munsi ntugomba guhuguzwa! Nuko bamuzanire ifishi yanditseho amagambo agira ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye. Nuko Allah avuge ati: Egera umunzani wawe (bagupimire ibikorwa byawe hamwe n'iyi fishi), maze avuge ati: Mana Nyagasani ubu koko iyi fishi n'ibi bitabo bingana gutya (irabirusha kuremera)? Allah amusubize ati: Uyu munsi ntuhuguzwa! Nuko bafate bya bitabo babishyire ku isahani imwe y'umunzani, na ya fishi bayishyire ku yindi sahani, maze isahani ya ya fishi irute iya za nzandiko kubera ko nta cyaremera hamwe n'izina rya Allah!"

[Sahih/Authentic.] [At-Tirmidhi]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ku munsi w'imperuka Allah azatoranya umugabo umwe imbere y'ibindi biremwa kugira ngo akorerwe ibarura, nuko bamwereke ibitabo mirongo icyenda n'icyenda by'ibikorwa bye bibi yajyaga akora hano ku isi, na buri rwandiko ruzaba rureshya n'intera ireshya n'aho ijisho rigarukira. Hanyuma Allah abaze uyu mugabo ati: Hari icyo uhakana muri ibi byanditse muri ibi bitabo? Abamalayika banjye b'abizerwa baraguhuguje? Wa mugabo asubize ati: Oya Nyagasani! Nuko Allah yongere amubaze ati: Ufite impamvu watanga yumvikana yatumye ukora biriya bikorwa ku isi? Niba warabitewe no kwibagirwa, cyangwa se gukosa, cyangwa se utari ubizi? Wa mugabo asubize ati: Oya Nyagasani, nta rwitwazo mfite. Nuko Allah amubwire ati: Ariko hari igikorwa cyiza twazirikanye wakoze, kandi uyu munsi nturi buhuguzwe. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Nuko bamuzanire ifishi yanditse aya magambo: "ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye. Maze Allah abwire uyu mugabo ati: Egera urebe umunzani wawe. Wa mugabo atangare maze avuge ati: Mana Nyagasani! Iyi fishi koko yapima iki hamwe n'ibi bitabo bingana uku? Allah amubwire ati: Ntabwo uri buhuguzwe uyu munsi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Nuko bafate bya bitabo bye babishyire ku isahani imwe y'umunzani, na ya fishi ku yindi sahani, maze ifishi irute bya bitabo, nuko Allah amubabarire!

فوائد الحديث

Ubuhambare bw'ijambo rya Tawhid ari ryo buhamya bw'uko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, n'uburyo rizaremereza iminzani y'ibikorwa.

Ntibihagije kuvuga LA ILAHA ILA LLAH ku rurimi gusa, ahubwo ugomba no kuba urisobanukiwe ndetse ukanakora ibyo rigusaba.

Kwegurira Allah ibikorwa no kumwemera wenyine nta kumubangikanya ni imwe mu mpamvu zo kubabarirwa ibyaha.

Ukwemera kurarutanwa bitewe no gutandukana ko kwegurira Allah ibikorwa mu mitima y'abantu, kuko bamwe mu bantu hari ushobora kuvuga iri jambo, ariko ntibizamubuze guhanwa bijyanye n'ibyaha bye.