إعدادات العرض
Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya nyayo; n'uwuzagaragarwaho na kimwe muri byo azaba agaragaweho na kimwe mu biranga indyarya: Iyo aganira arabeshya, n'iyo atanze isezerano araryica, n'iyo yizewe arahemuka, n'iyo atonganye ararengera
Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya nyayo; n'uwuzagaragarwaho na kimwe muri byo azaba agaragaweho na kimwe mu biranga indyarya: Iyo aganira arabeshya, n'iyo atanze isezerano araryica, n'iyo yizewe arahemuka, n'iyo atonganye ararengera
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya nyayo; n'uwuzagaragarwaho na kimwe muri byo azaba agaragaweho na kimwe mu biranga indyarya: Iyo aganira arabeshya, n'iyo atanze isezerano araryica, n'iyo yizewe arahemuka, n'iyo atonganye ararengera."
الترجمة
العربية অসমীয়া Bahasa Indonesia Kiswahili Tagalog Tiếng Việt ગુજરાતી Nederlands සිංහල Hausa پښتو नेपाली اردو Кыргызча മലയാളം English Svenska Română Kurdî Bosanski فارسی తెలుగు ქართული Moore Српски Magyar Português Македонски Čeština Русский Українська አማርኛ Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu kugaragarwaho n'ibintu bine, kuko iyo biteraniye ku muyisilamu aba ameze kimwe n'indyarya; ibi ni kuri wa wundi bigaragaraho, naho uwo bitagaragaraho ntabarwa muri aba; ibyo bintu ni: Icya mbere: Iyo aganira agambirira kubeshya ntabe umunyakuri mu magambo ye. Icya kabiri: Iyo atanze isezerano ntaryubahiriza, ahemukira uwo barigiranye. Icya gatatu: Iyo asezeranye ntabyubahiriza. Icya kane: Iyo agiranye intonganya n'amakimbirane n'undi uwo ari we wese ararengera mu buryo bukomeye, akanyuranya n'ukuri, ndetse akanashaka kumwihinduka, akavuga ibinyoma n'ibindi bitari ukuri. Uburyarya rero ni ukugaragaza ibitandukanye n'ibyo utagaragaza. Ibi rero bigaragarira kuri wawundi ugaragarwaho n'ibi bintu bine by'umwihariko kuwo baganira, bagiranye isezerano, umwizeye, n'uwo bashyamiranye cyangwa se n'uwo basezeranye; ntabwo ari ukubera ko ari indyarya mu buyisilamu ngo abugaragaze ariko ahishe ubuhakanyi. N'ugaragaweho na kimwe muri ibi bintu bine, aba aranzwe na kimwe mu biranga indyarya kugeza igihe abirekeye.فوائد الحديث
Kugaragaza bimwe mu biranga indyarya mu rwego rwo gutinyisha abantu no kubibabuza.
Ikigamijwe muri iyi Hadith nuko ibi bintu bine ari ibimenyetso by'uburyarya, n'uwo bigaragaraho aba asa n'indyarya ndetse arangwa n'imico yabo, ntabwo bivuze ko ari indyarya igaragaza ubuyisilamu nyamara ihishe ubuhakanyi. Hari n'indi mvugo ivuga ko ugaragarwaho nabyo ndetse akanadohoka muri byo, nta bihe agaciro; umuntu umeze atyo akenshi aba afite imyemerere ipfuye.
Umumenyi Al Ghazaliy yaravuze ati: Ubundi gukurikiza ukwemera bigaragarira mu bintu bitatu: Mu mvugo, ibikorwa ndetse n'imigambi; hano yagaragaje imvugo zidakwiye kubera kubeshya, n'ibikorwa bidakwiye kubera ubuhemu, n'imigambi idakwiye kubera kwica isezerano. Iyo umuntu yagize umugambi wo kuryica, ariko akagira ikibimubuza cyangwa se akagaragarirwa n'ikindi gitekerezo ntabwo aba ahise aba indyarya.
Uburyarya burimo amoko abiri: Uburyarya mu myemerere bukura nyirabwo mu kwemera, ari bwo busobanuye igihe umuntu agaragaje ubuyisilamu ariko ahishe ubuhakanyi muri we; n'uburyarya mu bikorwa ari bwo busobanuye kwisanisha n'indyarya mu mico yabo no mu bibaranga, ariko ubu bwo ntibukura nyirabwo mu kwemera, gusa ni kimwe mu byaha bikuru.
Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Abamenyi bose bemeranyijwe ko umuntu ubaye umunyakuri ku mutima we, no ku rurimi rwe akagaragarwaho na kimwe muri biriya biranga indyarya, ntiduhita tumufata nk'umuhakanyi, nta n'ubwo ari indyarya izaba mu muriro ubuziraherezo.
Umumenyi A-Nawawiy nawe yaravuze ati: Benshi mu bamenyi bavuze ko indyarya zigamijwe hano ari babandi bari bariho ku gihe cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuga bakagaragaza ko ari abemera ariko babeshya, bakizerwa ku idini ryabo bagahemuka, batanga isezerano ntibaryubahirize, ndetse bakanarengera mu ntonganya na bagenzi babo.