Ntimuzatuke abasangirangendo banjye, kubera ko n'iyo umwe muri mwe yatanga Zahabu ingana nk'umusozi wa Uhudi, ntiyagera ku mashyi abiri y'ibyo umwe yatanze cyangwa se urushyi rumwe

Ntimuzatuke abasangirangendo banjye, kubera ko n'iyo umwe muri mwe yatanga Zahabu ingana nk'umusozi wa Uhudi, ntiyagera ku mashyi abiri y'ibyo umwe yatanze cyangwa se urushyi rumwe

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntimuzatuke abasangirangendo banjye, kubera ko n'iyo umwe muri mwe yatanga Zahabu ingana nk'umusozi wa Uhudi, ntiyagera ku mashyi abiri y'ibyo umwe yatanze cyangwa se urushyi rumwe.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije gutuka abasangirangendo, by'umwihariko abemeye mu ikubitiro nk'abimukira ndetse n'abasangwa b'i Madinat; ndetse yanavuze ko umwe mu bantu atanze zahabu ingana n'umusozi wa Uhudi ntabwo ibihembo bye byangana n'urushyi rw'ibyo kurya umwe mu basangirangendo yatanze habe na kimwe cya kabiri cyabyo. Mudu ni igipimo kingana n'amashyi abiri y'umugabo uri mu rugero; kubera umutima babikoranaga, n'uburyo bari abanyakuri, no kuba ari bo ba mbere bitanze mu nzira ya Allah bakanarwana mbere y'ifatwa ry'umujyi wa Makat aho byari bicyenewe cyane kuruta ibindi bihe.

فوائد الحديث

Gutuka abasangirangendo (Imana ibishimire bose) ni icyaha, ndetse ni na kimwe mu byaha bikuru.

التصنيفات

Kwemera abasangirangendo (Imana ibishimire).