Hasan na Husen ni bo batware b'abasore bazinjira mu ijuru

Hasan na Husen ni bo batware b'abasore bazinjira mu ijuru

Hadith yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Hasan na Husen ni bo batware b'abasore bazinjira mu ijuru."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abuzukuru bayo babiri ari bo Hasan na Husen abahungu ba Ally Ibun Abi Twalib na Fatwimat umukobwa w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bazaba ari bo batware b'uwo ari we wese wapfuye akiri umusore hanyuma akajya mu ijuru, kandi ko ari bo bazaba ari abatware b'abasore bazaba bari mu ijuru ukuyemo Intumwa n'abahanuzi b'Imana ndetse n'abasigire b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

فوائد الحديث

Kugaragaza ibyiza n'agaciro ka Hasan na Husen (Imana ibishimire bombi).

Mu bisobanuro by'iyi Hadith byanavuzwe ko ubwo iyi Hadith yavugwaga ari bwo bari abatware b'abasore bazajya mu ijuru b'icyo gihe, cyangwa se ko ari bo beza kuruta abandi bose batavuzwe ibyiza byabo nk'abahanuzi n'abasigire b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), cyangwa se ko ari abatware b'abaranzwe n'ibiranga abasore n'ubugimbi nko kwiyubaha, no kugira neza n'ubutwari, ariko ntihavuzwemo imyaka y'ubusore, kubera ko Hasan na Husen bapfuye basheshe akanguhe.

التصنيفات

Agaciro n'biyiza by'abagize umuryango w'Intumwa y'Imana (Imaana iyihe amahoro n'imigisha).