Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira hanyuma igakwiza amazi mu musatsi wayo, kugeza ubwo imenye neza ko amazi yageze mu mutwe ku mubiri, agakwiza amazi umubiri we wose inshuro eshatu, yarangiza agakaraba ahandi hasigaye. Aishat yaravuze ati: Najyaga niyuhagirana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresho kimwe, tukajya tudahira rimwe amazi.

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yashakaga kwiyuhagira ijanaba, yabanzaga gukaraba intoki, hanyuma igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma umubiri wayo wose ikawukwiza amazi, yarangiza igatosa umusatsi wayo n'intoki zayo kugeza ubwo yizera neza ko amazi yageze hose ndetse n'aho umusatsi utereye, hanyuma igasuka amazi ku mutwe inshuro eshatu, yarangiza ikiyuhagira ibice bisigaye by'umubiri wayo. Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Najyaga niyuhagirana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresha kimwe, tukajya tudahira rimwe amazi.

فوائد الحديث

Kwiyuhagira birimo uburyo bubiri: Hari ubwemewe hari n'ubwuzuye. Ubwemewe ni igihe umuntu agize umugambi wo kwisukura, hanyuma umubiri we wose akawukwizaho amazi, akayajuguta mu kanwa ndetse akanayashoreza mu mazuru nyuma akayapfuna; naho kwiyuhagira mu buryo bwuzuye ni ukwiyuhagira nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabivzue muri iyi Hadithi.

Ijambo ijanabat rikoreshwa igihe cyose umuntu yasohotswemo n'intanga, cyangwa se yakoze imibonano mpuzabitsina kabone n'iyo atarangiza.

Biremewe ko umwe mu bashakanye areba ubwambure bwa mugenzi we, no kwiyuhagirana mu gikoresho kimwe.