Urugero rw'umuntu ushikamye ku mategeko ya Allah n'utayubahiriza wayirengagije, ni nk'urugero rw'abantu bari mu bwato bakoze Tombola bamwe bakajya hejuru, abandi bakajya hasi

Urugero rw'umuntu ushikamye ku mategeko ya Allah n'utayubahiriza wayirengagije, ni nk'urugero rw'abantu bari mu bwato bakoze Tombola bamwe bakajya hejuru, abandi bakajya hasi

Hadithi yaturutse kwa A-Nu'uman Ibun Bashir (Imana imwishimire we na se) nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Urugero rw'umuntu ushikamye ku mategeko ya Allah n'utayubahiriza wayirengagije, ni nk'urugero rw'abantu bari mu bwato bakoze Tombola bamwe bakajya hejuru, abandi bakajya hasi; hanyuma abari hasi bashaka amazi yo kunywa bakabinyuza ku bari hejuru, kugeza ubwo bavuga bati: "Ariko iyo dutobora ubwato tukajya tubona amazi hafi tutiriwe tugora abo hejuru! Nibabareka bakabikora nk'uko babishaka bose bazarohama, ariko nibababuza kubikora bose bazarokoka!"

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze urugero rw'abantu bashikamye ku mategeko ya Allah kandi bakayashyira mu bikorwa, bategeka ibyiza, ndetse bakanabuza ibibi, Urugero rw'abarengera imbago za Allah, bakanga gutegeka ibyiza no kubuza ibibi, ndetse n'uruhare rwabyo mu kurokora umuryango mugari. Ibyo ni nk'urugero rw'abantu bari mu bwato, bagakoresha tombola ngo bamenye abajya hasi mu bwato, n'abajya hejuru yabwo, nuko bamwe bakajya hasi abandi bakajya hejuru. Ariko abari hasi bakifuza amazi yo kunywa, bakajya banyura ku bari hejuru; Maze abari hasi baribwira bati: Ariko twatoboye umwenge hano hasi, tukajya tugera ku mazi mu buryo butworoheye, tutiriwe tugora abari hejuru? Abo hejuru nibabareka bakabikora ntibabibabuze, ubwato buzarohoma bose barohame, ariko bababujije ibyo bashaka gukora, abo bantu bose barokoka n'ubwato ntiburohame.

فوائد الحديث

Agaciro ko gutegeka ibyiza no kubuza ibibi mu kurinda abantu no kubarokora.

Zimwe mu nzira zo kwigisha, harimo gutanga ingero, mu rwego rwo gusobanurira abantu bafite ubwenge butekereza utanga ingero zifatika.

Gukora igikorwa kibi mu buryo bugaragara no kutabuza ugikora, bigira ingaruka zigarukira bose.

Korama kw'abantu bihera ku kureka inkozi z'ibibi zigakwiza ibibi byazo n'ubwangizi.

Imyitwarire mibi n'ubwo umugambi ikoranywe waba ari mwiza, ntibihagije kuba byatuma igikorwa gitungana.

Inshingano ku muryango mugari w'abayisilamu iba ihuriweho, ntabwo iba ireba umuntu umwe ku giti cye.

Abantu muri rusange bagerwaho n'ibihano kubera ibyaha bya bamwe muri bo, baramutse batababujije.

Inkozi z'ibibi zikora ibibi byazo ku mugaragaro zitwaje ko ari byiza ku bantu bose nk'uko bimeze ku ndyarya.