Muzakomeza gukurikira imigenzo y'ababayeho mbere yanyu, intera ku yindi, intambwe ku yindi

Muzakomeza gukurikira imigenzo y'ababayeho mbere yanyu, intera ku yindi, intambwe ku yindi

Hadith yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Muzakomeza gukurikira imigenzo y'ababayeho mbere yanyu, intera ku yindi, intambwe ku yindi, kugeza ubwo n'iyo bakinjira mu mwobo w'inyaga mwabakurikira!" Nuko tubaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuti: Yewe Ntumwa y'Imana, ugamije kuvuga abayahudi n'abanaswara? Iradusubiza iti: "Ni abahe bandi batari abo?"

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatubwiraga ku bizaba kuri bamwe mu bayoboke bayo nyuma yayo; ari byo byo gukurikira inzira y'abayahudi n'abanaswara mu myemerere yabo, imigirire yabo, imigenzo yabo ndetse n'imico yabo mu buryo bwose kandi bwimbitse intambwe ku yindi, kugeza n'iyo bakinjira mu mwobo w'inyaga, bazinjirana nabo.

فوائد الحديث

Ubuhanuzi n'ubumenyi bw'ibizaba, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabivuze bitaraba none byabaye nkuko yabivuze.

Kubuza abayisilamu kwisanisha n'abahakanyi, byaba mu myemerere yabo, amasengesho yabo, cyanwga se imigenzo yabo, iminsi mikuru yabo, cyangwa se imyambaro y'umwihariko kuri bo.

Kugaragaza ibintu bidafatika wifashishije ingero zifatika ni bumwe mu buryo bwo kwigisha muri Isilamu.

Inyaga: Ni agasimba kaba mu mwobo wijimye cyane kandi unuka, gakunze kuba mu butayu. Kuvuga umwobo w'inyaga ku buryo bw'umwihariko, ni uko uba ari muto kandi ari mubi, ariko hamwe n'ibyo byose, kubera gukurikira cyane na buri kantu abayahudi n'abanaswara no gushaka kubigana muri buri kintu, baramutse binjiye muri uwo mwobo abayisilamu babakurikira! Allah niwe Muterankunga.

التصنيفات

Kwisanisha kubujijwe.