Byari biguhagirije kubigenza utya ukoresheje ibiganza byawe; nuko ikoza hasi ibiganza byayo inshuro imwe, irangije icy'ibumoso igihanaguza hejuru y'icy'iburyo no mu buranga bwayo

Byari biguhagirije kubigenza utya ukoresheje ibiganza byawe; nuko ikoza hasi ibiganza byayo inshuro imwe, irangije icy'ibumoso igihanaguza hejuru y'icy'iburyo no mu buranga bwayo

Hadith yaturutse kwa Amar Ibun Yasir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyohereje kugira ibyo ncyemura, nuko ndandura ngira ijanaba sinabona amazi yo kwisukuza, nikurunga mu mucanga nkuko itungo ryikurunga; ndangije njya ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndabiyibwira, nuko iransubiza iti: "Byari biguhagirije kubigenza utya ukoresheje ibiganza byawe; nuko ikoza hasi ibiganza byayo inshuro imwe, irangije icy'ibumoso igihanaguza hejuru y'icy'iburyo no mu buranga bwayo."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yohereje Amar Ibun Yasser (Imana imwishimire) mu rugendo hari ibyo imutumye, nuko agira ijanaba yaba itewe n'imibonano mpuzabitsina, cyangwa se intanga zamusohotsemo afite ubushake bw'imibonano, maze abura amazi kugira ngo yiyuhagire; Icyo gihe ntiyari azi itegeko ryo kwisukuza itaka (Tayamum) igihe umuntu yagize ijanaba, ahubwo yari azi ko rireba umuntu udafite isuku yoroheje imusaba gutawaza. Nuko atekereza icyo yakora abona ko nkuko bigenda kwisukuza itaka bigasimbura amazi igihe cyo gutawaza, ari nako yabigenza mu mwanya wo kwiyuhagira umubiri wose akikurunga mu itaka, nuko arikurunga ku buryo nta gice cy'umubiri gisigara kitagezeho itaka, maze arasari. Ubwo yazaga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabiyibwiye, kugira ngo amenye niba yari mu kuri cyangwa se atari mu kuri? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imwigisha uburyo azajya abigenza yaba ari ku mwanda woroheje nk'inkari cyangwa se ukomeye nk'ijanaba; imwereka ko azajya akoza ibiganza bye hasi inshuro imwe, yarangiza ikiganza cy'ibumoso akagihanaguza hejuru y'icy'iburyo, ndetse no mu buranga bwe.

فوائد الحديث

Ni itegeko gushakisha amazi mbere yo kwisukuza itaka.

Biremewe ko umuntu yisukuza itaka igihe afite ijanaba akaba yabuze amazi.

Kwisukuza itaka ufite umwanda mukuru (ijanaba), ni kimwe no kuryisukuza ufite umwanda muto.

التصنيفات

Kwisukurisha igitaka (A-Tayamum).