Mutinye Nyagasani wanyu, musali iswalat eshanu zanyu, musibe ukwezi kwanyu, mutange amaturo mu mitungo yanyu, mwumvire abayobozi banyu muzinjira mu ijuru rya Nyagasani wanyu

Mutinye Nyagasani wanyu, musali iswalat eshanu zanyu, musibe ukwezi kwanyu, mutange amaturo mu mitungo yanyu, mwumvire abayobozi banyu muzinjira mu ijuru rya Nyagasani wanyu

Hadith yaturutse kwa Abi Umamat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itanga inyigisho mu mutambagiro wa nyuma yakoze igira iti: "Mutinye Nyagasani wanyu, musali iswalat eshanu zanyu, musibe ukwezi kwanyu, mutange amaturo mu mitungo yanyu, mwumvire abayobozi banyu muzinjira mu ijuru rya Nyagasani wanyu."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku munsi wa Arafat mu mutambagiro wayo wa nyuma yakoze hari mu mwaka wa cumi yimukiye i Madinat; waniswe gutyo kuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasezeyemo abantu. Yategetse abantu bose ko bagomba gutinya Nyagasani wabo bakora ibyo yabategetse, bitandukanya n'ibyo yababujije. Bagasali iswalat eshanu Allah Nyir'ubutagatifu yabategetse gukora ku manywa na n'ijoro. Bagasiba ukwezi kwa Ramadhan. Bagatanga amaturo avuye mu mitungo yabo bayaha abayakwiye, kandi ntibagire ubugugu banga kuyatanga. Kandi bakumvira abo Allah yagize abayobozi babo, hatarimo gukosereza Allah. Uzakora ibyo byavuzwe muri Hadith, ibihembo bye bizaba ari ijuru.

فوائد الحديث

Ibi bikorwa byavuzwe ni zimwe mu mpamvu zo kwinjira mu ijuru.

التصنيفات

Agaciro ko gukora ibikorwa byiza.