إعدادات العرض
Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye
Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye, iyo anzirikanye mu mutima we, nanjye ndamuzirikana, iyo anyibutse mu ruhame, nanjye muvuga mu ruhame aheza kuruta ahe, n'iyo anyigereje ahangana n'intera y'ikiganza, njye mwegera ahangana n'intambwe, n'iyo anyiyegereje ahangana n'intambwe imwe, njye mwegera ahangana n'intera y'uburebure bw'ukuboko, kandi n'iyo aje angana mu ntambuko, njye nza musanganiye nihuta."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Bahasa Indonesia Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Français Tiếng Việt සිංහල Hausa Kurdî Kiswahili Português தமிழ் Русский Nederlands অসমীয়া ગુજરાતી پښتو മലയാളം नेपाली ქართული Magyar తెలుగు मराठी Македонски Svenska Moore Română Українська ไทย ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ Wolof ភាសាខ្មែរ ಕನ್ನಡ Malagasy Yorùbá Српски Lietuviųالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati: Njye mpora ndi aho umugaragu wanjye anyizereye, nkamufata bijyanye n'uko anyizera, kubera ukuntu anyiringiye kandi yiringiye imbabazi zanjye, nkamukorera ibyo yari anyitezeho byiza cyangwa se n'ibindi, kandi mporana nawe mu mpuhwe zanjye no kumushoboza, kumuyobora, kumwitaho, kumutera inkunga iyo anzirikanye mu mutima we. Iyo anzirikanye mu mutima we, ari wenyine ansingiza anantagatifuza ndetse n'ibindi, nanjye ndamuzirika. Iyo anyibutse mu ruhame, nanjye muvuga mu ruhame ruruta aho kandi hakaba heza kuharuta. N'iyo umuntu yiyegereje Allah ahangana n'intera y'ikiganza, Allah amurengerezaho akamusanganira ahangana n'intambwe. N'iyo amwiyegereje ahangana n'intambwe imwe, Allah amwegera ahangana n'intera y'uburebure bw'ukuboko. Kandi n'iyo aje agana Allah mu ntambuko, Allah amusanganira yihuta. Bityo iyo umugaragu asanganiye Allah akamwiyegereza akora ibikorwa byo kumwumvira, Allah Nyir'ubushobozi we arenzaho kubera kumwitura nk'ibyo nawe yakoze. Kandi buri uko umwemeramana abaye umugaragu wa Allah mu buryo bwuzuye, Allah nawe aramusanganira, kubera ko ineza ya Allah n'ibihembo bye ni byo byinshi kuruta ibikorwa by'umugaragu n'imvune agira, bikarangira ibihembo bya Allah mu miterere yabyo n'ingano yabyo. Umwemeramana akwiye kwizera Allah, agakora, kandi akihutira kwiyegereza Allah.فوائد الحديث
Iyi Hadith ni imwe mu zo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakuye kwa Nyagasani wayo, ari zo zitwa Hadithul Qud'siyu cyangwa se Ilahiyu, ari zo zisobanuye ko imvugo zazo n'ibisobanuro byazo byaturutse kwa Allah, usibye ko zo zidafite umwihariko nk'uwa Qur'an itandukaniyeho n'ibindi, nko kuba kuyisomerwa ari kimwe mu bikorwa by'amasengesho (Ibadat), no kuyisoma wabanje gukora isuku (Twaharat), no kuba yarategeye abantu kuzana ikimeze nkayo kandi ikaba ari igitangaza, ndetse n'ibindi.
Umumenyi Al Adjuriy yaravuze ati: Abantu bari ku kuri basingiza Allah bifashishije ibisingizo yivuzeho ubwe, ndetse n'ibyo Intumwa yamuvuzeho, ndetse n'ibyo abasangirangendo bamuvuzeho. Uyu niwo muyoboro w'abahisemo gukurikira birinda ibihimbano. Abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bemeza bakanashimangira ibyo Allah ubwe yivuzeho mu mazina n'ibisingizo ntacyo babihinduyeho, cyangwa se ngo babiburizemo, cyangwa se ngo babigereranye, cyangwa se ngo babisanishe nabyo, bakanahakana kuri Allah ibyo ativuzeho we ubwe, ndetse ibitaravuzwe byemeza cyangwa se bihakana bakifata. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: (Ntacyo ahwanye nacyo kandi niwe wumva bihebuje, ubona bihebuje).
Kwizera Allah kwiza kujyana n'ibikorwa. Al Hassan Al Basw'riyu yaravuze ati: Umwemeramana yizeye Allah mu buryo bwiza, nuko agatunganya ibikorwa bye, naho inkozi y'ibibi iyo yizera ibibi kwa Allah hanyuma ikangiza ibikorwa byayo.
Umumenyi Al Qur'twubiy yaravuze ati: Kwizera Allah mu buryo bwiza bisobanuye kwizera ko yakira ubusabe bwawe ndetse akanagusubiza, akanakira ukwicuza kwawe igihe umwicujijeho, akanakubabarira igihe umusabye imbabazi, akanaguhemba igihe ukoze ibikorwa byiza ubyubahiriza nkuko bikwiye, wubahiriza isezerano mwagiranye. Ku bw'ibyo birakwiye ko umuntu akora ibishoboka byose agakora ibyo yategetswe, yizera adashidikanya ko Allah amwakirira ndetse akanamubabarira, kubera ko yabimusezeranyije kandi akaba atica isezerano. Iyo yizeye akiringira ko Allah atabyakira cyangwa se ntacyo byamumarira uko niko kwiheba mu mpuhwe za Allah kandi ni kimwe mu byaha bikuru. N'umuntu upfuye ari uko ameze Allah amurekera muri ibyo yizera nkuko byavuzwe muri iyi Hadith mu bundi buryo ahagira hati: "Umugaragu wanjye nanyizere uko abishaka", yaravuze ati: Naho kwizera imbabazi za Allah no gukomeza ibyaha, ibyo ubwabyo ni ubujiji no kwishuka.
Gushishikariza kurushaho gusingiza Allah muri wowe no ku rurimi rwawe icya rimwe, mu mutima we no muri we atinya Allah, yibuka ubuhambare bwe, amwiringira akanamuha icyubahiro, akamukunda, akanamwizera uko bikwiye, akaba ari we wenyine aharira ibikorwa bye. Akavuga n'ururimi rwe aya magambo yo gusingiza Allah: SUBHANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WA LA ILAHA ILA LLAH, WALLAHU AKBAR, WALA HAWULA WALA QUWATA ILA BILLAH: Ubutagatifu, ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, Allah niwe usumba byose, kandi nta bubasha cyangwa se ubushobozi usibye ko ari ibya Allah wenyine.
Ibun Abi Djamrat yaravuze ati: Usingije Allah afite ubwoba, amuha gutekana, yamusingiza umutima uhagaze akawuha gutuza.
Shib'ru: Ni intera iri hagati y'urutoki rw'igikumwe na mukabita rukoko ku kiganza. Naho intera iri hagati y'umutwe w'urutoki rwo hagati kugeza ku rutugu byitwa Dhira'u, naho intera iri hagati y'amaboko yombi umuntu ayarambuye anyuze ku gituza cye ni Ba'u.
