Urugero rw'umuntu usingiza Nyagasani we n'utamusingiza ni nk'urugero rw'umuntu muzima n'uwapfuye

Urugero rw'umuntu usingiza Nyagasani we n'utamusingiza ni nk'urugero rw'umuntu muzima n'uwapfuye

Hadith yaturutse kwa Abu Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Urugero rw'umuntu usingiza Nyagasani we n'utamusingiza ni nk'urugero rw'umuntu muzima n'uwapfuye" No mu mvugo yakiriwe na Muslim haragira hati: "Urugero rw'inzu isingirizwamo Allah, n'iyo badasingirizamo Allah ni nk'urugero rw'inzu y'abazima ndetse n'abapfu."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko itandukaniro ry'umuntu usingiza Allah n'utamusingiza ko ari nk'umuzima n'umupfu mu kamaro ke n'uburyo agaragara; kubera ko urugero rw'usingiza Nyagasani we ari nk'umuzima ugaragara inyuma ko atatse urumuri rw'ubuzima ndetse n'imbere muri we aba atakishije urumuri rw'ubumenyi kandi afite umumaro; naho urugero rw'udasingiza Allah we ni nk'umupfu ugaragara inyuma nkaho ntacyo amaze, n'imbere akaba ntacyo amaze. Ni nk'uko mu nzu ivugwa ko irimo abazima igihe abayituye basingiza Allah, iyo atari uko bimeze iba ari nk'inzu y'abapfu kubera ubunebwe bw'abayituye badasingiza Allah. Iyo aya magambo akoreshejwe bavuga inzu baba bagamije kuvuga abayituye.

فوائد الحديث

Gushishikariza abemeramana gusingiza Allah, no kwihanangiriza kuzindara no kubyibagirwa.

Gusingiza Allah nibwo buzima bwa roho, nkuko roho ari bwo buzima bw'umubiri.

Mu muyoboro twigishijwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ugutanga ingero mu gihe uri gusobanura ibintu runaka kugira ngo worohereze abo ubwira kugira ngo basobanukirwe.

Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Harimo no gukundisha abantu gusingiza Allah mu nzu abantu batuyemo, ntibiburemo.

Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Muri iyi mvugo harimo no kugaragaza ko kuramba no kubaho igihe kirekire mu kumvira Allah ari byiza, n'ubwo uwapfuye yimukira mu bindi byiza, kubera ko umuntu muzima akurikira ibyo byiza ndetse akongererwa kubera ibyo byiza akora.

التصنيفات

Inyungu zo gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu.