“Uzazana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira

“Uzazana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira

Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Uzazana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira.” Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim. Muslim mu mvugo yakiriye aragira ati: "Uwo ari we wese uzakora igikorwa gihabanye n'ibyo twaje twigisha, kizamugarukira."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzazana igihimbano mu idini cyangwa se agakora igikorwa adafitiye gihamya muri Qur'an na Sunat, kizamugarukira, kandi ntikizemerwa imbere ya Allah.

فوائد الحديث

Ibikorwa byose by'amasengesho byubakiye kuri Qur'an na Sunat, bityo ntitwagaragira Allah Nyir'ubutagatifu usibye mu buryo twategetswe butarimo ibihimbano n'ibyaduka.

Mu idini ntihazamo ibitekerezo n'amahitamo, ahubwo ni ugukurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Iyi Hadithi ni gihamya cy'ubutungane no kuzura kw'iri dini.

Igihimbano ni icyo ari cyo cyose cyongewe mu idini, kitari kiriho ku gihe cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa se ku gihe cy'abasangirangendo bayo, cyaba mu myemerere, cyangwa se imvugo cyangwa se igikorwa.

Iyi Hadithi ni umwe mu misingi remezo y'idini ry'ubuyisilamu, ni nk'umunzani w'ibikorwa; bityo nk'uko buri gikorwa gikozwe hatagamijwe gushimisha Allah Nyir'ubutagatifu Nyiracyo atakibonera ingororano, ni nk'uko buri gikorwa gikozwe mu buryo buhabanye n'ubwo tweretswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kiba impfabusa kigasubirana nyiracyo.

Ibihimbano n'ibyaduka bibujijwe ni bya bindi bikozwe mu idini, ariko byo mu mibereho no mu buzima busanzwe byo ntacyo bitwaye.