Uzisukura neza (Udhu) ye yarangiza akajya mu iswalat ya Idjuma, agatega amatwi akumviriza, azababarirwa ibyaha bye yakoze hagati y'iyo djuma n'iyayibanjirije ndetse no kongeraho iminsi itatu

Uzisukura neza (Udhu) ye yarangiza akajya mu iswalat ya Idjuma, agatega amatwi akumviriza, azababarirwa ibyaha bye yakoze hagati y'iyo djuma n'iyayibanjirije ndetse no kongeraho iminsi itatu

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzisukura neza (Udhu) ye yarangiza akajya mu iswalat ya Idjuma, agatega amatwi akumviriza, azababarirwa ibyaha bye yakoze hagati y'iyo djuma n'iyayibanjirije ndetse no kongeraho iminsi itatu, n'uzatoragura ibuye azaba akinnye (mu idjuma)."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratugaragariza ko umuntu uzisukura neza (Udhu) yubahiriza amategeko yabyo n'inkingi zabyo, n'ibitari itegeko muri byo, yarangiza akajya gusali Idjuma, agatega amatwi agaceceka akumviriza inyigisho, akirinda amagambo ayo ari yo yose, Allah azamubabarira ibyaha bito iminsi icumi, hagati y'idjuma n'indi ndetse hiyongereyeho n'indi minsi itatu, kubera ko icyiza gihemberwa ibindi nkabyo icumi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yihanangiriza umuntu umutima we warangara ntiwite ku nyigisho ziri gutangwa, cyangwa se ingingo ze zikaba zahugira mu bindi nko gukina n'utubuye n'ibindi, ko uzakora ibyo azaba akinnye, kandi ukinnye nta mugabane abona mu bihembo byo gusali idjuma.

فوائد الحديث

Gushishikariza kwisukura neza kandi mu buryo bwuzuye, no kwitwararika gusali iswalat y'idjuma.

Agaciro n'ibyiza by'Iswalat yo ku wa gatanu.

Ni itegeko guceceka no gutega amatwi inyigisho za Idjuma, no kutarangarira ibindi nk'ibiganiro bindi n'ibindi.

Ukinnye mu gihe cy'inyigisho zo kuwa gatanu (mu Idjuma), icyo gihe ibihembo byo gusali iyo swalat ntibiba byuzuye.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza by'Iswalat yo ku wa gatanu.