ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT FII DUNIYA WAL AKHIRAT

ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT FII DUNIYA WAL AKHIRAT

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyajyaga ireka gusaba ubu busabe buri uko bwije na buri uko bucyeye: "ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT FII DUNIYA WAL AKHIRAT ALLAHUMA INI AS'ALUKAL AFUWA WAL AFIYAT FII DIINIII WA DUNIYAYA, WA AHLII WA MALIII, ALLAHUMA US'TUR AWURATII AW AWURAATII, WA AMIN RAWU'ATII, ALLAHUMA IH'FADHW'NII MIN BAYNI YADAYA, WA MIN KHAL'FII, WA A'AN YAMIINII, WA A'AN SHIMALII, WA MIN FAW'QII, WA AUDHU BI ADHWAMATIKA AN UGH'TALA MIN TAHTII: Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka, Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi n'ubuzima bwiza mu kwemera no mu buzima bwa hano ku isi, no mu bantu banjye, no mu mitungo yanjye. Mana hishira inenge zanjye, unampe gutekana mu bintera ubwoba. Mana Nyagasani ndinda mu biri imbere hanjye n'inyuma hanjye, n'iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye, no hejuru yanjye, kandi nanikinze ku buhambare bwawe ngo undinde icyangirira nabi giturutse munsi yanjye."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyajyaga ireka kuvuga ubu busabe buri uko bugorobye na buri uko bucyeye: "ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT: Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza, n'ubuzima buzira umuze n'ibyago n'ibigeragezo n'ibindi bigeragezo bya hano ku isi byaba ibyo muri ubu buzima bwo ku isi ndetse no ku munsi w'imperuka. Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza no kubabarirwa ibyaha, n'ubuzima bwiza mu kwemera kwanjye ngo undinde ibangikanyamana, ibihimbano n'ibindi byaha, no mu buzima bwa hano ku isi ngo undinde ibigeragezo, n'ibindi bibi byose, no mu bantu banjye, umugore n'abana n'abandi ba hafi ndetse n'abandi ba bugufi mu muryango wanjye no mu mitungo yanjye n'ibikorwa byanjye. ALLAHUMA US'TUR AWURATII AW AWURAATII: Mana hishira inenge zanjye, n'ukundi kudohoka kwanjye, unankurireho ibyaha byanjye, unampe gutekana mu bintera ubwoba. ALLAHUMA IH'FADHW'NII MIN BAYNI YADAYA: Mana Nyagasani ndinda mu biri imbere hanjye n'inyuma hanjye, n'iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye, no hejuru yanjye, aho yayisabye ko Allah amurinda impande zose. Kubera ko ibigeragezo n'ibyago bikurikirana umuntu, ndetse bikamuzira impande zose. WA AUDHU BI ADHWAMATIKA AN UGH'TALA MIN TAHTII: Kandi nanikinze ku buhambare bwawe ngo undinde icyangirira nabi giturutse munsi yanjye, no kuba nava mu buzima bintunguye, urupfu rukangeraho nazindaye, cyangwa se nkorama.

فوائد الحديث

Kwitwararika aya magambo mu rwego rwo kwigana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Umuntu nk'uko ategetswe gusaba Allah ubuzima bwiza mu kwemera, ninako abitegetswe kubisaba mu mibereho yo muri iyi si.

Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Yavuze impande esheshatu, kuko ibigeragezo nizo biturukamo, ariko avuga uruhande rwo hasi ku buryo bw'umwihariko kubera ko ariho hakomeye.

Igihe cyiza cyo gusaba ubusabe ni mu gitondo guhera umuseke utambitse kugeza izuba rirashe mu ntangiriro z'umunsi, na nyuma y'igicamunsi mbere y'uko izuba rirenze. Iyo ayavuze nyuma yaho nabyo biremewe, n'iyo ayavuze nyuma ya A-Dhuh'ri nabyo biremewe, n'iyo ayavuze nyuma ya Magh'rib arabyemerewe, kuko nabwo ni igihe cyiza cyo gusingiza Allah.

Muri gihamya zigaragaza ko gusingiza Allah bigira igihe cyabyo mu ijoro, nko gusoma imirongo ibiri isoza Surat Al Baqarat, zisomwa mu ijoro nyuma y'uko izuba rirenze.

التصنيفات

Ubusabe dukomora muri Qur'an no mu nyigisho z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).