إعدادات العرض
Uzavuga ati: BIS’MILLAHI LADHI LA YADWURU MA’AS’MIHI SHAY-UN FIL AR’DWI WA LA FI SAMA-I, WA HUWA SAMI’UL ALIMU: Niyambaje izina rya Allah ryo igihe urivuze uryemera nta cyagira icyo kimutwara haba mu isi no mu kirere, kandi Yumva Bihebuje Umumenyi Uhebuje. Ukabivuga inshuro eshatu, nta…
Uzavuga ati: BIS’MILLAHI LADHI LA YADWURU MA’AS’MIHI SHAY-UN FIL AR’DWI WA LA FI SAMA-I, WA HUWA SAMI’UL ALIMU: Niyambaje izina rya Allah ryo igihe urivuze uryemera nta cyagira icyo kimutwara haba mu isi no mu kirere, kandi Yumva Bihebuje Umumenyi Uhebuje. Ukabivuga inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bucyeye
Hadith yaturutse kwa Aban Ibun Uth'man (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzavuga ati: BIS’MILLAHI LADHI LA YADWURU MA’AS’MIHI SHAY-UN FIL AR’DWI WA LA FI SAMA-I, WA HUWA SAMI’UL ALIMU: Niyambaje izina rya Allah ryo igihe urivuze uryemera nta cyagira icyo kimutwara haba mu isi no mu kirere, kandi Yumva Bihebuje Umumenyi Uhebuje. Ukabivuga inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bucyeye. N'uzavuga aya magambo bucyeye inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bugorobye." Yaravuze ati: Nuko Aban Ibun Uth'man agerwaho n'ububabare, maze wa mugabo wamwumviseho Hadith atangira kumureba maze aramubaza ati: Bite byawe ko uri kunyitegereza? Ndahiye ku izina rya Allah ko ntigeze mbeshya Uth'man, nta n'ubwo Uth'man yabeshye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ahubwo umunsi nafashwe n'ubu burwayi nararakaye nibagirwa kuvuga ya magambo.
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Bahasa Indonesia Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Français Tiếng Việt ئۇيغۇرچە Kurdî Português සිංහල Русский Nederlands অসমীয়া Kiswahili ગુજરાતી پښتو Hausa Română മലയാളം Deutsch नेपाली ქართული Moore Magyar తెలుగు Кыргызча Svenska ಕನ್ನಡ አማርኛ Українськаالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umuntu uvuze inshuro eshatu aya magambo buri munsi buri uko bucyeye nyuma y'uko umuseke utambitse, na buri nimugoroba mbere y'uko izuba rirenga: Ku izina rya Allah nsabye inkunga kandi nsabye uburinzi bw'icyo ari cyo cyose cyangirira nabi, ariko kitagira icyo gitwara umuntu wavuze izina rya Allah, uko cyaba kingana kose hano ku isi n'ibiyirimo, ndetse no mu kirere n'ibigwa bigiturutsemo mu byago n'ibigeragezo, kandi niwe Uwumva bihebuje ibyo tuvuga, Umumenyi uhebuje w'uko tumerewe. . Uzavuga aya magambo bugorobye, nta byago bizamubaho bimutunguye kugeza mu gitondo, n'uzayavuga bucyeye nta byago bizamubaho bimutunguye kugeza bugorobye. Uwakiriye iyi Hadith ari we Aban Ibun Uthman yagezweho n'uburibwe ku mubiri we, maze atangira kumureba atangara! Nuko abaza wa mugabo ati: Ni ukubera iki uri kunyitegereza? Ndahiye ku izina rya Allah ko ntigeze mbeshyera Uthman, nta n'ubwo Uth'man yabeshyeye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ahubwo uyu munsi nababaye cyane, Allah ntiyanshoboje kubivuga, narakaye maze nibagirwa kuvuga aya magambo.فوائد الحديث
Ni byiza kuvuga ubu busabe buri mu gitondo na buri nimugoroba, kugira ngo umuntu abe ari mu burinzi bwa Allah ntagerweho n'ibigeragezo bimutunguye cyangwa se n'ibindi byago byose byamugirira nabi n'ibindi.
Kwizera Allah gukomeye kw'abatubanjirije no kwemera badashidikanya ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yababwiraga.
Mu nyugu ziri muri uku gusingiza Allah mu gitondo na nimugoroba, ni mu rwego rwo gukuraho kuzindara kw'umuyisilamu, no guhora igihe cyose atekereza ko ari umugaragu wa Allah Nyir'ubutagatifu.
Kubera ukwemera k'umuntu usingiza Allah no kumwibombarikaho, no kubikora n'umutima we wose, hamwe no kubiharira Allah no kumwizera nta gushidikanya, niko n'aya magambo agira umumaro ufatika.