Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana

Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana

Hadithi yaturutse kwa Zayd Ibun Khalid Al Djuhaniy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha yadusengesheje isengesho rya mu gitondo (A-Swub'hi) turi ahitwa Al Hudaybiyat imvura yari imaze guhita muri iryo joro, ubwo yari isoje isengesho yarahindukiye iratureba maze iravuga iti: Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana! Uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'ingabire za Allah n'impuhwe ze, uwo aba anyemera agahakana inyenyeri, naho uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'inyenyeri iyi n'iyi uwo aba ampakanye ahubwo yemeye inyenyeri!"

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasaye iswala ya Al Fadj'ri iri ahitwa Al Hudaybiyat - kakaba ari agace kegeranye n'i Makat- icyo gihe imvura yari ihise; Ubwo yari imaze gusali no gutora Salamu yo kurangiza iswala, yarahindukiye ireba abantu nuko irababaza iti: Mwaba mwamenye ibyo Nyagasani wanyu yavuze? Baramusubiza bati: Allah wenyine n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Mu by'ukuri Allah ambwiye ko iyo imvura iguye abantu baba barimo ibice bibiri: Hari abemera Allah, hakaba n'abamuhakana; Uvuze ngo tugushije imvura ku bw'ingabire za Allah n'inema ze, akemera ko kugwa kwayo ari ukubera Allah, uwo aba anyemera ko ari njye Allah, Umuremyi, Umugenga w'ibiri mu isi, utemera ko inyenyeri hari ububasha ubwo ari bwo bwose zifite; Naho uvuze ngo tugushije imvura ku bw'inyenyeri iyi n'iyi, uwo aba ahakanye Allah, ahisemo kwemera ko inyenyeri zifite ububasha bwo kugusha imvura, ibi bikaba ari ubuhakanyi buto kubera ko kugwa kw'imvura abyitiriye inyenyeri runaka, kandi inyenyeri Allah ntabwo yigeze azigira impamvu yo kugwa kw'imvura. Naho abitirira kugwa kw'imvura ikindi nk'ibibaho muri kamere yo mu isi nk'imboneko z'inyenyeri cyangwa se igihe zizimye, akemera ko ari cyo cyateye kugwa kw'imvura uwo aba ahakanye uguhakana gukuru kandi gukomeye.

فوائد الحديث

Ni byiza igihe imvura iguye kuvuga iti: MUTWIR'NA BIFADW'LILLAH WA RAHMATIHI: Twahawe imvura ku bw'ingabire za Allah no ku bw'ineza ye.

Uzitirira inema y'imvura cyangwa se indi nema inyenyeri ko ari yo irema imvura ndetse ikanayigusha azaba ahakanye guhakana gukuru, ariko navuga ko inyenyeri runaka yabaye impamvu yo kugwa kw'imvura cyangwa kubaho kw'indi nema yose azaba ahakanye uguhakana guto, kuko inyenyeri nta ruhare urwo ari rwo rwose yabigiramo.

Inema ishobora kuba impamvu yo guhakana iyo umuntu ayihakanye, cyangwa se ikaba impamvu y'ukwemera iyo umuntu ayishimiye.

Birabujijwe gukoresha imvugo igira iti: MUTWIR'NA BINAW'I KADHA: Twahawe imvura kubera inyenyeri iyi n'iyi, n'ubwo haba hagamijwe kuvuga igihe, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu ibangikanyamana.

Ni itegeko ko umutima urangamira Allah gusa no kumwiringira mu kugaba inema no kurinda ikibi icyo ari cyo cyose.

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we Mana yonyine., Ibintu byangiza ubuyisilamu., Ibice bigize ukwemera., Ubuhakanyi.