Imperuka ntizabaho kugeza ubwo ibihe bizegerana

Imperuka ntizabaho kugeza ubwo ibihe bizegerana

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Imperuka ntizabaho kugeza ubwo ibihe bizegerana, umwaka usigare ungana nk'ukwezi, n'ukwezi kungane n'icyumweru, n'icyumweru kingane nk'umunsi, n'umunsi ungane nk'isaha, n'isaha ingane nk'umwanya gutwika ikibabi cy'itende cyumye bimara."

[Sahih/Authentic.] [Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu bimenyetso by'imperuka ari uko ibihe bizegerana, Umwaka ujye urangira nk'uko ukwezi kurangira, Ukwezi kurangire nk'uko icyumweru kirangira, Icyumweru kirangire nk'uko umunsi urangira, Umunsi urangire nk'uko isaha irangira, Isaha irangire nk'umwanya ikibabi cyumye cy'itende kimara iyo gitwitswe.

فوائد الحديث

Mu bimenyetso by'imperuka ni ukuzavanwa kw'imigisha mu bihe by'abantu no kwihuta kwabyo.