Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi

Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi

Hadith yaturutse kwa Al Ir'baadw Ibun Sariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahagurutse, iduha inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho uduhaye ko zimeze nk'izisezera? Gira inama utugira! Nuko iravuga iti: "Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi, muzabifatishe ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka mu idini, kubera ko buri cyaduka mu idini ari ubuyobe."

[Sahih/Authentic.] [Abu Dawood]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye inyigisho abasangirangendo bayo zikora ku mutima zatumye imitima ikangarana, n'amaso akazengamo amarira, nuko barayibwira bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho ko zimeze nk'izo gusezera kuko babonye ko bidasanzwe mu nyigisho yari isanzwe ibaha, nuko bayisaba inama bazitwararika nyuma yayo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Mbagiriye inama yo gutinya Allah Nyir'ubutagatifu, mukora ibyo yategetse, mureka ibyo yabujije. No kumva no kumvira abayobozi, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu cyangwa se undi uwo ari we wese uciriritse muri mwe, ntimuzareke kumwubaha no kumwumvira, mu rwego rwo gutinya ko byateza impagarara, kubera ko uzabaho muri mwe igihe azabona ukunyuranya no kutavuga rumwe kenshi. Nyuma ibagaragariza ibyo bakora ngo bave muri ibyo bigeragezo; ni ukwitwararika imigenzo ye, n'imigenzo y'abasigire be bari barayobotse ndetse bakayobora abandi nyuma ye ari bo: Abubakar A-Swidiq, Umar Ibun Al Khatwab, Uthman Ibun Afan, Ally Ibun Abi Twalib (Imana ibishimire bose). No kubifatisha ibijigo mubyitwararika. Yanababujije kandi ibintu by'ibyaduka mu idini kuko buri cyaduka ari ubuyobe.

فوائد الحديث

Agaciro ko kwitwararika imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuyikurikiza.

Kwibanda ku nyigisho zoroshya imitima.

Itegeko ryo kwitwararika imigenzo y'abasigire b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bane bayobotse bakanayobora abandi ari bo: Abu Bakr, Umar, Uth'man na Ally (Imana ibishimire bose).

Kubuza kuzana mu idini ibyaduka, kandi ko buri cyaduka ari ubuyobe.

Kumva no kumvira umuyobozi w'abayisilamu igihe cyose atabategeka gukora ibyaha.

Agaciro ko gutinya Allah Nyir'ubutagatifu ibihe byose.

Kudahuza no kutavuga rumwe mu bayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) biriho bizanabaho, ariko igihe cyose bibayeho bakwiye kugaruka ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'iy'abasigire bayo.