إعدادات العرض
Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si
Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Yajyaga avuga ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) muri buri swalat y'itegeko no mu zindi mu kwezi kwa Ramadwan no mu bindi bihe, akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagaze, n'igihe yunamye (Ruku'u), yarangiza akavuga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza; hanyuma akavuga ati: “RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, mbere y'uko yubama, yarangiza akavuga ati: ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) igihe agiye kubama, yarangiza akavuga ALLAH AKBAR igihe yubamutse, hanyuma akongera akavuga ALLAH AKBAR igihe yongeye kubama, akongera akavuga ALLAH AKBAR igihe yubamutse, hanyuma akongera akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagurutse, akabigenza atyo kuri buri gice (raka) kugeza ubwo asoje iswalat ye, maze yaba arangije akavuga ati: Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si.
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া دری Кыргызча Lietuvių नेपाली తెలుగు Bosanski Italiano ಕನ್ನಡ Kurdî മലയാളം Oromoo Română Soomaali Shqip Српски Українська Wolof Moore Tagalog Malagasy தமிழ் Azərbaycan فارسی ქართული 中文 Magyarالشرح
Abu Hurayrat (Imana imwishimire) aratubwira bimwe mu byari bigize iswalat y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akatubwira ko yajyaga avuga ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) atangiye gusali buri swalat y'itegeko no mu zindi mu kwezi kwa Ramadwan no mu bindi bihe, akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagaze, n'igihe yunamye (Ruku'u),n'igihe yubamye n'igihe yubamutse, n'igihe yubamye ku nshuro ya kabiri, n'igihe yubamutse ku nshuro ya kabiri, n'igihe ahagurutse arangije Rakaa ebyira nyuma y'ikicaro avugiramo ubuhamya (A-Tahiyatu) bwa mbere mu iswalat ifite rakaa eshatu cyangwa enye, yarangiza akabigenza gutyo mu iswalat yose kugeza ayirangije, n'iyo yunamukaga avuye ruku'u yaravugaga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umusingiza; hanyuma akavuga ati: “RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo; Hanyuma Abu Hurayrat yamara gusari akavuga ati: Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si.فوائد الحديث
Ijambo ALLAH AKBAR mu iswalat rivugwa igihe cyose wubamye unubamutse, usibye igihe wunamutse uvuye ku mavi nibwo uvuga uti: SAMIALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira unamusingiza.
Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari bashishikajwe no kwigana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse no kubungabunga imigenzo ye.
التصنيفات
Uburyo Iswalat ikorwamo.