Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y 'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yicaye hagati y'ibyubamo bibiri yajyaga ikunda kuvuga iti: RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira, ndetse ikanayasubiramo. RABI GH'FIR LII, bisobanuye ko umugaragu asaba Nyagasani we ko amubabarira ibyaha ndetse akanamuhishira.

فوائد الحديث

Ubu busabe bwagenwe hagati yo kubama kubiri yaba mu iswalat y'itegeko cyangwa se iy'umugereka

Ni byiza gusubiramo aya magambo RABI GHFIR LII: Mana mbabarira, ariko kuyavuga rimwe ni byo by'itegeko.

التصنيفات

Uburyo Iswalat ikorwamo.