إعدادات العرض
Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza muri buri cyose gikozwe
Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza muri buri cyose gikozwe
Hadith yaturutse kwa Abu Ya'ala Shadadi Ibun Awusi (Imana imwishimire) nawe abikuye ku Ntumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza muri buri cyose gikozwe, nimuzaba mugiye kwica mujye mwica neza, kandi nimuzaba mugiye kubaga (itungo) mujye mubaga neza, kandi umwe muri mwe ajye atyaza neza icyuma cye ndetse anaruhure itungo rye.
الترجمة
العربية Español አማርኛ English اردو Indonesia বাংলা Français Türkçe Русский Bosanski සිංහල हिन्दी 中文 فارسی Tiếng Việt Tagalog Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ ไทย Deutsch پښتو অসমীয়া Shqip Nederlands ગુજરાતી Кыргызча नेपाली Lietuvių دری Српски тоҷикӣ Română Magyar Čeština Moore Malagasy Oromoo ಕನ್ನಡ Wolof Azərbaycan O‘zbek Українська ქართული Македонски ភាសាខ្មែរ Bambara ਪੰਜਾਬੀ मराठी Kirundi Kurmancî Bahasa Melayuالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kugira neza mu bintu byose; kandi kugira neza ni ukuzirikana Allah ku buryo buhoraho mu bikorwa byo kumwiyegereza, mu gukora ibyiza, mu kwirinda kugirira nabi ibiremwa bye, tutibagiwe no kugira neza mu kwica ndetse no kubaga. Kugira neza mu kwica ni nk'igihe cyo guhora (kwica uwishe nawe undi), umuntu agahitamo inzira yihuse kandi yoroshye itarimo kurenza urugero rw'ibyakorewe uwishwe. Kugira neza igihe cyo kubaga itungo; ni igihe ugiriye impuhwe itungo ugiye kubaga utyaza neza icyuma, kandi ukaba ugomba kutagityariza imbere y'iryo tungo rikureba, kandi ko udakwiye kuribaga hari andi matungo akureba.فوائد الحديث
Impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu n'ubuntu bwe agirira ibiremwa bye.
Kwica no kubaga mu buryo bwiza, ukabikora mu buryo amategeko yagennye.
Amategeko y'idini ry'ubuyisilamu aruzuye kandi aratunganye, kandi abumbatiye ibyiza byose, no muri byo harimo no kugirira impuhwe inyamaswa no kuyorohera.
Birabujijwe gushinyagurira umuntu wishwe.
NI ikizira kwica urw'agashinyaguro inyamaswa.
