Igihe kimwe twari hamwe na Umar, maze aravuga ati: "Twabujijwe kwigora!

Igihe kimwe twari hamwe na Umar, maze aravuga ati: "Twabujijwe kwigora!

Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati; Igihe kimwe twari hamwe na Umar, maze aravuga ati: "Twabujijwe kwigora!"

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]

الشرح

Umar (Imana imwishimire) aragaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yababujije gukora ibibagoye bitari ngombwa, byaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa.

فوائد الحديث

Ukwigora kubujijwe ni nko kubaza ibibazo byinshi, cyangwa se umuntu akaba yakigora akora ibyo adafitiye ubumenyi, cyangwa se agakomeza ibyo Allah atakomeje!

Umuyisilamu akwiye kwimenyereza koroshya no kutigora mu mvugo no mu bikorwa: Mu mirire ye, iminywere ye, imvugo ze ndetse n'ibindi byose akora.

Isilamu ni idini ryoroshye.

التصنيفات

Imico itari myiza.