Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka

Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka

Hadith yaturutse kwa Al Abass Ibun Al Mutwalib (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Nyigisha ukuntu nazajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nyigisha icyo nzajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nuko irambwira iti: "Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka."

[Hadithi yagizwe impamo n'abandi bayakiriye mu zindi mpererekane] [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad]

الشرح

Se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ariwe Al Abas Ibun Abdul Mutwalib (Imana imwishimire) yayisabye kumwigisha) yazajya asaba Allah Nyir'ubutagatifu, nuko imwigisha ko yazajya asaba Allah ubuzima n'amahoro no kumurinda inenge mu dini, hano ku isi no ku munsi w'imperuka. Al Abas yaravuze ati: Nyuma yaho nasubiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku yindi nshuro, nongera kuyisaba ko inyigisha ubusabe nasaba Allah, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ibimukundisha igira iti: Yewe Abas! Yewe sewabo w'Intumwa y'Imana, jya usaba Allah ubuzima bwiza kugira ngo akurinde ikibi anaguhe ibyiza bifite umumaro hano ku isi no ku munsi w'imperuka.

فوائد الحديث

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasubiriyemo Al Abas igisubizo kimwe ubwo yari yongeye kubimubaza ku nshuro ya kabiri mu rwego rwo kugaragaza ko ubuzima bwiza ari cyo cyiza umugaragu yasaba Nyagasani we.

Kugaragaza agaciro ko kugira ubuzima bwiza, kandi ko ari ryo shingiro ry'ibyiza byose hano ku isi no ku munsi w'imperuka.

Uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari bashishikajwe no kongera ubumenyi ndetse n'ibindi byiza.

التصنيفات

Ubusabe dukomora muri Qur'an no mu nyigisho z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).