ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB

ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabaga iri gusali ikavuga Allah Akbar yacecekaga akanya gato, mbere y'uko igira ibindi isoma, nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Undutira Data na Mama, uribuka igihe wacecekaga akanya gato ubwo wari umaze kuvuga Allah Akbar na mbere yo gusoma ibindi, wavugaga iki? Iramusubiza iti: Ndavuga nti: ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB: Mana Nyagasani ntandukanya n'ibyaha byanjye nkuko watandukanyije hagati y'iburasirazuba n'iburengerazuba ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA YUNAQA A-THAWUBUL AB'YADWU MINA A-DANASI, ALLAHUMA GH'SILNII MIN KHATWAYAYA BITHAL'DJI WAL MA-I WAL BARADI: Mana Nyagasani nyeza untandukanye n'ibyaha byanjye nkuko wejeje umwambaro w'umweru uwurinda ikizinga. Mana Nyagasani nkesha unyeze ibyaha byanjye n'urubura n'amazi y'urubura.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yavugaga Allah Akbar igiye gusali, yacecekaga akanya gato mbere y'uko isoma Suratul Fatihat, igatangiza iswalat yayo amwe mu magambo yo gusingiza Allah. Amwe muri yo ni aho yavuze iti: "ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB. ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA YUNAQA A-THAWUBUL AB'YADWU MINA A-DANASI, ALLAHUMA GH'SILNII MIN KHATWAYAYA BIL MA-I WATHAL'DJI WAL BARADI: Mana Nyagasani ntandukanya n'ibyaha byanjye nkuko watandukanyije hagati y'iburasirazuba n'iburengerazuba. Mana Nyagasani nyeza untandukanye n'ibyaha byanjye nkuko wejeje umwambaro w'umweru uwurinda ikizinga. Mana Nyagasani nkesha unyeze ibyaha byanjye n'urubura n'amazi y'urubura." Yajyaga asaba Allah Nyir'ubutagatifu ko yashyira intera ndende hagati ye n'ibyaha bye kugira ngo atabigwamo, ndetse ntazagire aho ahurira nabyo nkuko iburasirazuba butazigera buhura n'uburengerazuba na rimwe; kandi yanabigwamo agasaba Allah kumweza no kubimukiza nk'uko umwambaro wera uvamo ikizinga, ndetse akanamucyesha ibyaha, akanazimya kugurumana kwabyo muri we, yifashishije amazi n'urubura n'imbeho ikonje.

فوائد الحديث

Kuvuga amagambo yo gusingiza Allah duheraho bikorwa mu ibanga, kabone n'iyo yaba ari iswalat basari mu ijwi riranguriye.

Uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari bashishikajwe no kumenya ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakoraga cyangwa se yavugaga byose mu bihe byose.

Hari n'andi magambo yakoreshwaga, ariko ibyiza ni ugukoresha afitiwe gihamya yizewe yakoreshejwe koko n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), rimwe akavuga aya ubundi akavuga ayandi.

التصنيفات

Amagambo akoreshwa mu gusingiza Allah mu iswalat.