Ese mbabwire inkuru y'umunyabinyoma Dadjali, buri muhanuzi yabwiraga abantu be? Ahumye ijisho rimwe, kandi naza azaza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro,

Ese mbabwire inkuru y'umunyabinyoma Dadjali, buri muhanuzi yabwiraga abantu be? Ahumye ijisho rimwe, kandi naza azaza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro,

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ese mbabwire inkuru y'umunyabinyoma Dadjali, buri muhanuzi yabwiraga abantu be? Ahumye ijisho rimwe, kandi naza azaza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro, nyamara ibyo azaba avuga ko ari ijuru bizaba ari umuriro, kandi ndababuriye ngo mumwirinde nk'uko Intumwa y'Imana Nuhu yabigenje ku bantu bayo."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye abantu bayo kwirinda umunyabinyoma Dadjali n'ibizamuranga ndetse n'ibimenyetso bye, mu buryo nta yindi ntumwa yigeze ibivuga mbere ye. Bimwe muri byo: Nuko azaba apfuye ijisho rimwe. Kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu azamushoboza kuza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro nkuko bigaragarira amaso; Nyamara ijuru rye ni umuriro, n'umuriro we ni ijuru; uzamwumvira azamwinjiza mu ijuru nkuko rigaragarira amaso y'abantu, ariko ari umuriro utwika, n'uzamwigomekaho azamwinjiza mu muriro nkuko bigaragarira amaso y'abantu, nyamara rizaba ari ijuru ryiza. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hanyuma yaratwihanangirije kugira ngo twirinde ibigeragezo bye, nk'uko Intumwa y'Imana Nuhu yamwihanangirije abantu be.

فوائد الحديث

Ubuhambare bw'ibigeragezo by'umunyabinyoma (Dadjali).

Kurokoka ibigeragezo by'umunyabinyoma Dadjali, bizashoboka kubera ukwemera nyakuri, no kugarukira Allah Nyir'ubutagatifu, no kumwiragiza ngo azakurinde Dadjali by'umwihariko nyuma y'icyicaro cya nyuma cy'ubuhamya mu iswalat, hamwe no gufata mu mutwe imirogo icumi ibanza yo muri Suratul Kahfi.

Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitaye cyane ku bayoboke bayo, aho yabagaragarije ibizaranga Dadjali mu buryo nta yindi ntumwa mu zamubanjirije yabigaragaje.

التصنيفات

Kwemera umunsi w'imperuka., Ibimenyetso by'imperuka., Impuhwe zaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).