Uzasiba ukwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere yaho

Uzasiba ukwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere yaho

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasiba ukwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere yaho.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko usibye ukwezi kwa Ramadhan akabikora yemera Allah, anemera ko ari itegeko kuri we gusiba, no kwiringira kubona ibihembo byateganyirijwe abazagusiba, akabikora kubera Allah wenyine atabitewe no gukorera ijisho cyangwa se kugira ngo avugwe, azababarirwa ibyaha bye yakoze mbere (y'icyo gisibo).

فوائد الحديث

Agaciro ko gukora ibikorwa nta wundi ubikoreye usibye Allah, n'akamaro kabyo mu gisibo cy'ukwezi kwa Ramadwan n'ibindi bikorwa byiza.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza byo gusiba.