Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye

Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye

Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe na Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: " Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye, Bagaragu banjye, mwese muri abayobe, uretse uwo nayoboye, munsabe kuyoboka mbayobore. Bagaragu banjye, mwese muri abashonji, cyereste uwo nafunguriye, ngaho nimunsabe amafunguro mbafungurire. Bagaragu banjye, mwese mwambaye ubusa, cyeretse uwo nambitse, ngaho nimunsabe imyambaro mbambike. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe mukosa ijoro n'amanywa, Kandi njye mbabarira ibyaha byose, ngaho nimunsabe imbabazi mbababarire. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe ntimuzagera na rimwe kurwego rwo kugira icyo mwantwara kibi ngo mukintware, nta nubwo muzagera ku rwego rwo kugira icyiza mwamfasha ngo mukimfashe. Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu utinya Allah kurusha abandi, ntacyo byakongera mu bwami bwanjye, Bagaragu banjye uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu umwe w'umwononnyi kurusha abandi ntacyo byagabanya mu bwami bwanjye Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mugahagarara mu kibuga kimwe, buri wese akansaba icyo yifuza, maze nkaha buri wese icyo yansabye ibyo ntacyo byagabanya mubyo mfite cyeretse nk'icyo indobani igabanya ku mazi y'inyanja. Bagaragu banjye, mu by'ukuri ni ku bikorwa byanyu nshingiraho mukubabarira na nyuma nkazabibahembera, uzagira amahirwe akabona ibyiza azashimire Imana n'uzabona icyinyuranyo cy'ibyo, ntazagire undi yitwaraho umwikomo, uretse roho ye.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu we ubwe yiziririje amahugu, arangije ayagira ikizira no hagati y'abagaragu be, bityo ntihakagire uhuguza mugenzi we! Kandi ko abantu twese twayobye inzira ya Allah y'ukuri, kandi uyisabye Allah aramushoboza ndetse akanamuyobora. Kandi ko abantu bose bacyeneye Allah mu byo baba bacyeneye byose, kandi uzasaba Allah amucyemurira ibibazo bye kandi aramuhagirije. Kandi ko abantu bose bakora amakosa amanywa n'ijoro, ndetse ko Allah Nyir'ubutagatifu ari we ubahishira akabababarira igihe umugaragu amusabye imbabazi. Kandi ko abantu bose ntacyo batwara Allah cyangwa se ngo bagire icyo bamumarira. Kandi ko abantu bose n'ubwo ugutinya Allah kwabo bose kwateranira ku mutima w'umwe mu batinyamana muri bo, ntacyo byakongera mu bwami bwa Allah. Ndetse n'iyo kwigomeka kwabo bose kwateranira ku mutima w'inkozi y'ibibi muri bo ntacyo byagabanya mu bwami bwa Allah, kuko ari abanyantege ncye kandi bacyeneye Allah ibihe byose n'ahantu hose, kubera ko ari we Mukungu wihagije. Kandi ko n'iyo abantu n'amajini ababayeho mbere n'abazabaho nyuma bakishyira hamwe, bagasaba Allah, maze buri wese muri bo akamuha ibyo amusabye, ntacyo byagabanya mu byo atunze usibye ibingana nk'amazi urushinge rwinjije mu nyanja rwagarukana, nta mazi rwagabanya ku mazi y'inyanja, ari byo bigaragaza ubutungane bw'ubutunzi bwa Allah ndetse ko akungahaye. Kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu arinda ibikorwa by'abagaragu be akazanabibabarurira ndetse no ku munsi w'imperuka akazabibahembera. Bityo uzasanga ibihembo bye ari byiza azashimire Allah we wabimushoboje akabasha kumwumvira, ndetse n'uzasanga atari uko bimeze ntazagire undi arenganya usibye we ubwe n'umutima we umwoshya gukora ibibi watumye agwa mu gihombo.

فوائد الحديث

Iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ayikuye kwa Nyagasani we, ari yo twita Hadithul Qud'siyu cyangwa se Ilahiyu, ikaba ari Hadithi imvugo zayo n'ibisobanuro byayo biba byaturutse kwa Allah, gusa yo nta mwihariko iba ifite nk'uwa Qur'an yihariye nko kuba kuyisoma bikwegereza Allah, ndetse no kuba ufite isuku (Udhu) mbere yo kuyisoma, no kuba yaraje mu buryo bw'igitangaza n'abarabu bakaba barananiwe no kuzana imeze nkayo n'ibindi.

Ibyo abagaragu bageraho nk'ubumenyi no kuyoboka baba babishobojwe na Allah.

Ibyo umugaragu agezeho mu byiza biba ari ingabire za Allah, n'ibimugeraho bibi niwe ubwe n'irari ry'umutima we biba biturutseho.

Ukoze icyiza aba agishobojwe na Allah, n'igihembo cyacyo ni ubw'ineza ya Allah akwiye kumushimira, n'ukoze ikibi nta wundi aba akwiye kubigayira usibye we ubwe.

التصنيفات

Imyimerere n'imyizerere., Kwemera ko Allah afite amazina n'ibisingizo yihariye.