إعدادات العرض
Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi
Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi."
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە සිංහල ไทย دری Fulfulde Magyar ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Azərbaycan ქართული lnالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu yanga umuntu w'umunyamwaga ujya impaka cyane, utemera kwicisha bugufi imbere y'ukuri, akanga kukwumva kubera kujya impaka kwe, cyangwa se akajya impaka ariko akarengera akarenza urugero, ndetse akajya impaka mu byo adafitiye ubumenyi.فوائد الحديث
Kujya impaka zitemewe ntihinjiramo umuntu wahugujwe akurikirana ibye yambuwe, kabone n'ubwo yajya mu manza.
Kujya impaka n'intonganya ni zimwe mu ndwara z'ururimi zitera amacakubiri no kugambanirana hagati y'abayisilamu.
Impaka zemewe ni zazindi zikozwe mu buryo bwiza no mu nzira nziza, izitemewe ni za zindi zanga kumva ukuri no gushimangira ikinyoma, cyangwa se izidafite gihamya zishingiyeho.