إعدادات العرض
Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Imana niyo nkuru), ntacyo byaba bitwaye iryo waheraho ryose…
Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Imana niyo nkuru), ntacyo byaba bitwaye iryo waheraho ryose muri yo
Hadithi yaturutse kwa Samurat Ibun Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Imana niyo nkuru), ntacyo byaba bitwaye iryo waheraho ryose muri yo."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili မြန်မာ Русский Deutsch 日本語 پښتو অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە தமிழ் ไทย دری Fulfulde Magyar ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Azərbaycan ქართული тоҷикӣ Македонски bm Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratugaragariza ko amagambo Allah akunda kuruta ayandi ari ane: SUBHANALLAH: Bisobanuye gutagatifuza Allah n'inenge iyo ari yo yose. WAL HAMDULILLAH; Ni ugusingiza Allah ibisingizo byuzuye kandi bitunganye bivanzemo n'urukundo n'icyubahiro. WALA ILAHA ILA LLAH: Bisobanuye ko nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah. WALLAHU AKBAR: Bisobanuye ko Allah ahambaye, ari uw'ikirenga, ndetse ko ari uw'icyubahiro kuruta ikindi icyo ari cyo cyose. Kandi ko atari ngombwa kuyakurikiranya igihe uri kuyavuga nk'uko Hadithi yayavuze.فوائد الحديث
Uburyo amategeko y'idini yoroshye, aho atugaragariza ko nta cyo bitwaye kuba wahera kuryo ushatse muri aya magambo.