Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba kenshi bwari: "ALLAHUMA RABANA ATINA FI DUN'YA HASANATAN, WAFIL AKHIRATI HASANATAN, WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro

Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba kenshi bwari: "ALLAHUMA RABANA ATINA FI DUN'YA HASANATAN, WAFIL AKHIRATI HASANATAN, WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba kenshi bwari: "ALLAHUMA RABANA ATINA FI DUN'YA HASANATAN, WAFIL AKHIRATI HASANATAN, WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'immigisha), kenshi yajyaga isaba ubusabe bufite ibisobanuro byagutse; no muri bwo ni ubu bukurikira: "Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro." Ubu busabe bukusanyirije hamwe ibyiza byo muri iyi si nk'amafunguro meza, aziruye, n'umugore mwiza, n'abana ugiriraho ituze, n'umutekano, ndetse n'ubumenyi bufite akamaro, n'ibikorwa byiza ndetse n'ibindi umuntu acyeneye byemewe. Naho ibyiza byo ku munsi w'imperuka ni ukurindwa ibihano byo mu mva, no ku rubuga rw'ibaruro, umuriro, no kwishimirwa na Allah, ndetse n'intsinzi y'ijuru ihoraho, no kuzaba bugufi ya Allah Nyir'impuhwe.

فوائد الحديث

Ni byiza gusaba ubusabe bukusanyirije hamwe ibintu byinshi, mu rwego rwo gukurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Mu buryo butunganye nuko mu busabe umuntu yasaba ibyiza byo muri iyi si n'ibyo ku munsi w'imperuka.

التصنيفات

Ubusabe dukomora muri Qur'an no mu nyigisho z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).