Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu

Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu

Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu, byatumye bamena amaraso yabo, banazirura ibyo baziririjwe."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwihanangirije kutarangwa no kugira amahugu, harimo no guhuguza abantu, no kwihuguza, no guhuguza ibyo ugomba gukorera Allah Nyir'ubutagatifu. Ari byo bisobanuye kureka guha buri wese uburenganzira umugomba, kandi ko amahugu azaba umwijima ku bayakora ku munsi w'imperuka nk'ibihano n'ibindi bintu bikomeye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yabujije kugira ubugugu ari byo bisobanuye kugundira bikomeye, no kwanga gutanga uburenganzira mu mutungo, no gukunda cyane isi. Ubu bwoko bw'amahugu bworetse ababayeho mbere yacu, kuko bwatumye bicana hagati yabo, ndetse banazirura ibyo Allah yaziririje.

فوائد الحديث

Gutanga umutungo no kwihanganisha abandi ni imwe mu mpamvu zo gukundana no gushyigikirana.

Kugira ubugugu bitera gukora ibyaha n'ibindi bikorwa bibi by'urukozasoni.

Gufatira isomo ku bantu batubanjirije.

التصنيفات

Indangagaciro n'imyifatire., Imico itari myiza.