Mu by'ukuri Allah yababariye abayoboke banjye ibyo imitima yabo yatekereza ariko ntibabikore cyangwa se ngo babivuge

Mu by'ukuri Allah yababariye abayoboke banjye ibyo imitima yabo yatekereza ariko ntibabikore cyangwa se ngo babivuge

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri Allah yababariye abayoboke banjye ibyo imitima yabo yatekereza ariko ntibabikore cyangwa se ngo babivuge."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko umuyisilamu ataryozwa ibyo yatekereje ku mutima we gukora bibi igihe atarabikora cyangwa se ngo abivuge, kubera ko ibyo Allah yabimubabariye, bityo Allah ntahanira abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibikiri mu ntekerezo n'imigambi bagishidikanyaho igihe cyose bitashikama mu mitima yabo nk'ubwibone, uburyarya cyangwa se ibikorwa n'ingingo z'imibiri yabo cyangwa se ngo babivuge n'indimi zabo, kuko ibyo byo barabihanirwa.

فوائد الحديث

Allah Nyir'ubutagatifu yababariye intekerezo z'umuntu n'imigambi ye n'ibindi bishuko bishobora kumuzira.`

Ubutane umuntu atekereje guha umugore we, akabushaka ariko nta buvuge cyangwa se ngo abwandike, ntibubarwa.

Ibyo umuntu yibwira ntabihanirwa uko byaba bingana kose igihe cyose bitarashikama muri we, cyangwa se ngo abikore cyangwa se ngo abivuge.

Ubuhambare n'urwego abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bariho, kubera ko ari umwihariko kuri bo kutazahanirwa ibyo imitima yabo yibwiye n'ibyo yatekereje gukora ariko ntibikore, bitandukanye n'ababayeho mbere yabo.

التصنيفات

Imvugo zikoreshwa mu gutanga ubutane.