Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari umunyabuntu kuruta abantu bose, ariko yarushagaho kubugira mu kwezi kwa Ramadhan aho yahuraga na Malayika Djibril

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari umunyabuntu kuruta abantu bose, ariko yarushagaho kubugira mu kwezi kwa Ramadhan aho yahuraga na Malayika Djibril

Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari umunyabuntu kuruta abantu bose, ariko yarushagaho kubugira mu kwezi kwa Ramadhan aho yahuraga na Malayika Djibril, kandi bajyaga bahura buri joro mu majoro y'ukwezi kwa Ramadhan, Djibril akamwigisha Qur'an, bityo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n''imigisha) yari umunyabuntu mu gukora ibyiza kuruta umuyaga woherejwe uzanye ibyiza.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarushaga abantu bose kugira ubuntu, by'umwihariko ikarushaho mu kwezi kwa Ramadhan, aho yatangaga ibikwiye abiha ubikwiye; n'impamvu yatumaga abyongera ni ebyiri: Iya mbere: Nibwo yahuragamo na Malayika Djibril (Imana imuhundagazeho amahoro). Indi mpamvu: Nibwo Djibril yamwigishaga Qur'an akayisoma mu mutwe. Malayika Djibril yayisubirishagamo Qur'an yose yahishuriwe, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yagiraga ubuntu ndetse ikanarushaho gutanga no gukora ibikorwa byiza, no kwihutira kugirira umumaro ibiremwa kuruta uko umuyaga mwiza woherejwe na Allah ubizanira imvura n'impuhwe.

فوائد الحديث

Kugaragaza ubuntu bwaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'ubu buryo yitangaga by'umwihariko mu kwezi kwa Ramadhan, kubera ko ari ukwezi ko gukoramo ibikorwa byo kwiyegereza Allah n'ibindi bikorwa byinshi.

Gushishikariza kugira ubuntu ibihe byose, ariko ni byiza kubyongera mu kwezi kwa Ramadhan.

Kongera ibikorwa by'ubwitange no kugira ubuntu, ndetse no gusoma Qur'an mu kwezi kwa Ramadhan.

Mu mpamvu zituma ubumenyi nyirabwo bumuhamamo ni ukubwigishanya n'abanyeshuri ndetse n'abamenyi.

التصنيفات

Ukwezi kwa Ramadhani., Ubuntu bwaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).