Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga aya magambo nyuma ya buri swalat

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga aya magambo nyuma ya buri swalat

Hadithi yaturutse kwa Abi A-Zubayr yaravuze ati: Buri nyuma ya buri swala, Ibun A-Zubayr asoje iswala yajyaga akunda kuvuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR. LA HAWLA WA LA QUWATA ILA BILLAH, LA ILAHA ILA LLAH, WALA NA'ABUDU ILA IYAHU, LAHU NI'IMATU WA LAHUL FADW'LU WA LAHU A-THANA-UL HASAN. LA ILAHA ILA LLAHU MUKH'LISWIINA LAHU DINA WA LAW KARIHAL KAFIRUNA: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah we udafite uwo abangikanye nawe, niwe Nyir'ubwami akaba Nyir'ikuzo, kandi akaba ari we Nyir'ubushobozi kuri buri kintu. Nta bubasha, nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, kandi nta wundi tugaragira usibye we, niwe nyir'ingabire akaba na nyir'inema ndetse ni nawe ukwiye ibisingizo byiza. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah ndetse ni na we twiyeguriye wenyine, kabone n'iyo byababaza abahakanyi." Yajyaga anavuga ati: "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga aya magambo nyuma ya buri swalat."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikoresha aya magambo y'ubusabe nyuma y'indamutso isoza buri swalat y'itegeko; ibisobanuro byayo bikaba ari ibi bikurikira: LA ILAHA ILA LLAH: Bisobanuye ngo nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah. WAHDAHU LA SHARIKA LAHU: We wenyine udafite uwo abangikanye nawe mu kuba ari we ukwiye gusengwa, ndetse akaba ari we wenyine Mana Mugenga, ndetse akaba ari we wenyine ufite amazina n'ibisingizo bihebuje. "LAHUL MULKU": Niwe Nyir'ubwami bwose rusange, ubwami bw'ibirere n'isi n'ibibirimo. "WA LAHUL HAMDU": Ni nawe wuzuye utarangwa n'inenge iyo ari yo yose, usingizwa mu buryo bwuzuye kubera kumukunda no kumwubaha uko byaba bimeze kose, haba mu ibanga cyangwa se ku mugaragaro. "WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR": Ubushobozi bwe buruzuye kandi buratunganye mu buryo ubwo ari bwo bwose, nta cyamunanira, nta n'ikidashoboka kuri we uko cyaba kimeze kose. "LA HAWULA WALA QUWATA ILA BILLAHI": Nta cyahinduka cyaba ari ukuva mu byaha ujya mu gukora ibikorwa byo kumvira Allah, nta mbaraga zibidushoboza usibye ku bwa Allah, kuko ari we muterankunga, ndetse akaba ari nawe wo kwiringirwa. "LA ILAHA ILA LLAH, WALA NA'ABUDU ILA IYAHU": Ni ugushimangira ibisobanuro by'uko Allah ari we wo kugaragirwa ndetse no guhakana ibangikanyamana, kandi ko nta wundi ukwiye kugaragirwa usibye we. "LAHU NI'IMAT WA LAHUL FADW'LU": Niwe waremye ingabire ndetse ni nawe nyirazo, kandi azigabira uwo ashatse mu bagaragu be. "WA LAHU THANA-UL HASAN": Ni nawe ufite ibisingizo byiza, byaba kuri we ubwe cyangwa se ku bisingizo bye, cyangwa se ku bikorwa bye ndetse n'ingabire ze, no mu bindi bihe byose. "LA ILAHA ILA LLAHU MUKH'LISWIINA LAHU DIIN: Bisobanuye ngo turagaragira Allah wenyine tudakorera ijisho cyangwa se kuvugwa cyangwa se gushimwa. "WA LAW KARIHAL KAFIRUNA"; Bisobanuye ngo dushikamye kuri uko kugaragira Allah wenyine no kumuharira amasengesho yacu, kabone n'iyo byababaza abahakanyi.

فوائد الحديث

Ni byiza kwitwararika ubu busabe nyuma ya buri swalat y'itegeko.

Umuyisilamu aterwa ishema n'idini rye, ndetse akanagaragaza ibirango byaryo kabone n'iyo bitashimisha abahakanyi.

Igihe cyose muri Hadithi hagaragayemo ijambo "Nyuma y'iswalat", iyo ibivugwa muri Hadithi ari amagambo yo gusingiza Allah, haba hagamijwe kuyavuga nyuma y'indamutso isoza iswalat, iyo ari ubusabe haba hagamijwe ko buvugwa mbere y'indamutso isoza iswalat.