Nta muyisilamu n'umwe igihe cy'iswalat y'itegeko kigera agatawaza neza, akibombarika, akunama mu buryo bwiza, usibye ko biba icyiru cy'ibyaha yakoze mbere yaho igihe cyose atakoze ibyaha bikuru. bikagenda gutyo ibihe byose

Nta muyisilamu n'umwe igihe cy'iswalat y'itegeko kigera agatawaza neza, akibombarika, akunama mu buryo bwiza, usibye ko biba icyiru cy'ibyaha yakoze mbere yaho igihe cyose atakoze ibyaha bikuru. bikagenda gutyo ibihe byose

Hadith yaturutse kwa Uth'man (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nta muyisilamu n'umwe igihe cy'iswalat y'itegeko kigera agatawaza neza, akibombarika, akunama mu buryo bwiza, usibye ko biba icyiru cy'ibyaha yakoze mbere yaho igihe cyose atakoze ibyaha bikuru. bikagenda gutyo ibihe byose."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko nta muyisilamu n'umwe igihe cyo gusali iswalat y'itegeko kigera, agatawaza neza mu buryo bwuzuye, nuko akibombarika igihe ari gusali n'umutima we wose ndetse n'ingingo ze zose, akerekera Allah, atekereza ku buhambare bwe. Agatunganya ibikorwa byo mu iswalat nko kunama no kubama ndetse n'ibindi, usibye ko iyo swalat akoze muri ubwo buryo ituma ababarirwa ibyaha bito bito yakoze mbere yaho, igihe cyose yirinze gukora ibikomeye. Ibi byiza ni iby'ibihe byose, ndetse no muri buri swalat.

فوائد الحديث

Iswalat ituma umuntu ababarirwa ibyaha, ni yayindi umugaragu akoze yabanje gutawaza neza, ndetse akanayikora yibombaritse ashaka kwishimirwa na Allah Nyir'ubutagatifu.

Agaciro ko guhozaho ibikorwa byo kwiyegereza Allah, kandi ko ari imwe mu mpamvu zo kubabarirwa ibyaha bito bito.

Agaciro ko gutawaza neza, no gusali mu buryo bwiza no kwibombarika.

Agaciro ko kwirinda ibyaha bikuru, ko bituma ubabarirwa ibyaha bito.

Ibyaha bikuru bibabarirwa umuntu ari uko abyicujije.

التصنيفات

Agaciro k'iswala.