Uzasoma inyuguti imwe mu gitabo cya Allah, azayibonera igihembo kingana n'icyiza kimwe, kandi icyiza kimwe kingana n'ibyiza icumi

Uzasoma inyuguti imwe mu gitabo cya Allah, azayibonera igihembo kingana n'icyiza kimwe, kandi icyiza kimwe kingana n'ibyiza icumi

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasoma inyuguti imwe mu gitabo cya Allah, azayibonera igihembo kingana n'icyiza kimwe, kandi icyiza kimwe kingana n'ibyiza icumi Ntabwo mvuze ko {Alif Laam Miim) ari inyuguti imwe, ahubwo {Alif} ni inyuguti, {Lam} ni inyuguti, na {Miim) ni inyuguti."

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Tirmidhiy]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko buri muyisilamu usomye inyuguti mu gitabo cya Allah, ayihemberwa icyiza kimwe, kandi akaba yanabyongererwa kugeza ku byiza icumi. Nyuma irangije kuvuga ibi isobanura ko (Alifu Laam Miim) atari inyuguti imwe, ahubwo Alifu ni inyuguti imwe, Lamu ni inyuguti imwe, na Miimu ni indi nyuguti: Bityo zikaba ari inyuguti eshatu n'ibyiza byazo ni mirongo itatu.

فوائد الحديث

Gushishikariza gusoma kenshi Qur'an.

Buri nyuguti umusomyi asomye ayihemberwa icyiza kimwe gishobora gukubwa inshuro icumi.

Impuhwe za Allah n'ubuntu bwe biragutse, aho abagaragu bakubirwa ibihembo kubera ineza ye n'ubuntu bwe.

Agaciro Qur'an irusha andi magambo, ndetse no kwiyegereza Allah uyisoma, kubera ko ari amagambo ya Allah Nyir'ubutagatifu.

التصنيفات

Agaciro ko kwita kuri Qur'an Ntagatifu., Agaciro ka Qur'an Ntagatifu.