Yabujije kurya buri nyamaswa ifite imikaka, na buri ikiguruka cyose cyatuye inzara

Yabujije kurya buri nyamaswa ifite imikaka, na buri ikiguruka cyose cyatuye inzara

Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha): Yabujije kurya buri nyamaswa ifite imikaka, na buri ikiguruka cyose cyatuye inzara.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kurya inyamaswa yose mu nyamaswa ziryana zihigisha imikaka yazo, ndetse inabuza kurya ibiguruka byose bihigisha inzara zabyo.

فوائد الحديث

Ubuyisilamu bwashishikarije ibyiza mu biribwa n'ibinyobwa no mu bindi.

Ubusanzwe itegeko rireba ibiribwa nuko biziruye, cyeretse byo dufitiye gihamya ibiziririza.

التصنيفات

Ibiziruye n'ibiziririjwe kuribwa mu nyamaswa n'ibiguruka.