Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine imara i Makat imyaka cumi n'itatu, hanyuma ihabwa itegeko ryo kwimuka, yimukira i Madinat ihamara imyaka icumi, nyuma irapfa.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) ari kutubwira ko ubutumwa bwahishuriwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha inategekwa kubwigisha ku myaka mirongo ine; i Makat ihamara imyaka cumi n'itatu, hanyuma itegekwa kwimukira i Madinat ihamara imyaka icumi, nyuma irapfa ifite imyaka mirongo itandatu n'itatu.

فوائد الحديث

Kwita kw'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku mateka n'imibereho by'Intumwa y'Imana.

التصنيفات

Intumwa y'Imana yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)., Imibereho y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).