إعدادات العرض
“Umwemera si usebanya (utera urwikekwe ku nkomoko y’abandi), uvumana, ukora ibikorwa by'urukozasoni ndetse n’umunyakinyabupfura gike.”
“Umwemera si usebanya (utera urwikekwe ku nkomoko y’abandi), uvumana, ukora ibikorwa by'urukozasoni ndetse n’umunyakinyabupfura gike.”
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Umwemera si usebanya (utera urwikekwe ku nkomoko y’abandi), uvumana, ukora ibikorwa by'urukozasoni ndetse n’umunyakinyabupfura gike.”
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhiy]
الترجمة
العربية অসমীয়া Bahasa Indonesia Kiswahili Tagalog Tiếng Việt ગુજરાતી Nederlands සිංහල پښتو Hausa മലയാളം नेपाली Кыргызча English Svenska Română Kurdî Bosanski فارسی తెలుగు اردو ქართული Moore Српски Magyar Português Македонски Čeština Русский Українська हिन्दी አማርኛ Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu biranga umwemeramana ufite ukwemera kuzuye ko atari umuntu uvuga inenge z'abantu n'inenge z'inkomoko yabo, cyangwa ngo atukane cyane, cyangwa ngo avuge amagambo mabi n'ibikorwa bibi birimo ubushizi bw'isoni.فوائد الحديث
Imvugo nyinshi z'idini zihakana ko nta kwemera biba bitewe no gukora ibikorwa biziririjwe cyangwa se kureka ibikorwa by'itegeko.
Gushishikariza kurinda ingingo z'umubiri no kuzirinda gukora ibibi by'umwihariko ururimi.
Umumenyi A-Sin'diy yaravuze ati: Umuneguzi wa cyane, utukana cyane ni ikimenyetso ko kunegura no gutuka bishoboka ariko gacye cyane nabwo ku muntu bikwiye kubimunengera, kandi ibyo ntibyakuraho ukwemera.