Tegereza igihe kingana n'igihe wamaraga mu mihango, nurangiza wiyuhagire

Tegereza igihe kingana n'igihe wamaraga mu mihango, nurangiza wiyuhagire

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yavuze ko: Umu Habibat bint Djah'shi wari utunzwe na Abdu Rahman Ibun Awfi yagiye kubaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibyerekeye amaraso, nuko iramubwira iti: "Tegereza igihe kingana n'igihe wamaraga mu mihango, nurangiza wiyuhagire." Icyo gihe yajyaga yiyuhagira buri uko agiye gusali.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Umwe mu basangirangendokazi b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko akomeza kubona amaraso ubudahagarara; nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka ko areka gusali igihe kingana n'icyo yamaraga ari mu mihango mbere y'uko ibi bimubaho, nyuma yaho akajya yiyuhagira agasali! Yajyaga yiyuhagira buri uko agiye gusali.

فوائد الحديث

Istihadwat: Ni amaraso y'uburwayi umugore akomeza kubona igihe cye amenyereye cy'imihango cyararenze.

Umugore uyabona yibara nk'uri mu mihango iminsi ye isanzwe yagiraga mu mihango mbere y'ubwo burwayi.

Iyo igihe kingana n'iminsi yari asanzwe agira mu mihango kirangiye, yibara nk'utari mu mihango, kabone n'iyo yakomeza kubona amaraso, icyo gihe ariyuhagira.

Umugore ubonye ariya maraso y'uburwayi ntategetswe kwiyuhagira buri swalat, kubera ko koga kwa Umu Atwiyat byari ku muhate we; iyo biza kuba itegeko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari kubimwigisha.

Umugore ubonye ariya maraso y'uburwayi aba akwiye gutawaza buri swalat, kubera ko ubwandu bwe buhorago ntibushira, urugero rwe ni nk'urugero rw'umuntu ufite uburwayi bw'inkari zidahagarara cyangwa se umusuzi udahagarara aba nabo baba bagonba gutawaza buri swalat.

Kubaza abamenyi ku bibazo by'idini bikomereye umuntu, nk'uko uyu mugore yagiye kubaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) amaraso abona aza ubudahagarara.

التصنيفات

Imihango, ibisanza n'amaraso y'uburwayi ku gitsinagore.