Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora

Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al KHud'riy (Imana imwishimire), akaba yari yaritabiriye urugamba hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inshuro cumi n'ebyiri yaravuze ati: Numvise ibintu bine ku ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) birantangaza, yaravuze iti: "Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora, nta gisibo cyakorwa muri iyi minsi ibiri ngo cyemerwe: Umunsi mukuru w'irayidi yo gusiburuka (Eidul Fitri), n'umunsi mukuru w'irayidi y'igitambo (Eidul Adw'ha), nta n'iswalat yakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat ya mu gitondo (Asw'buhi) kugeza izuba rirashe, nta n'iyakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri) kugeza izuba rimaze kurenga, kandi ntabwo byemewe gukora urugendo rw'igihe runaka ugiye ku musigiti keretse imisigiti itatu: Umusigiti mutagatifu wa Makat, n'umusigiti wa Al Aq'swa (Yeruzalemu), no kuri uyu musigiti wanjye (wa Madinat)."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije ibintu bine: Icya mbere: Yabujije umugore gukora urugendo rw'iminsi ibiri atari hamwe n'umugabo we cyangwa se umwe mu babujijwe ku murongora ku buryo bwa burundu mu bo mu muryango we ba hafi nk'umwana we, se, umwana wa musaza we, umwana wa mukuru we cyangwa se murumuna we, se wabo na nyirarume, n'abandi. Icya kabiri: Kubuza gusiba ku minsi mikuru y'irayidi yo gusiburuka n'irayidi y'igitambo, umuyisilamu yaba yayisibye kubera umuhigo yagize, cyangwa se by'umugereka, cyangwa se ari kwishyura ikiru. Icya gatatu: Kubuza gusali iswalat y'umugereka nyuma y'iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri) kugeza izuba rirenze, na nyuma y'iswalat ya mu gitondo kugeza izuba rirashe. Icya kane: Kubuza gukorera urugendo ahantu ubona ko ari heza kuruta ahandi cyangwa se wizeye ko wongererwa ibihembo usibye ku misigiti itatu; nta handi wemerewe gukorera urugendo ushaka kuhasalira, kubera ko ibihembo nta handi byongerwa usibye ku misigiti itatu: Umusigiti mutagatifu (wa Makat), uw'Intumwa y'Imana (wa Madinat), n'umusigiti wa Al Aq'swa (wa Yeruzalemu).

فوائد الحديث

Ntibyemewe ko umugore akora urugendo atari kumwe n'uziririjwe kumurongora (Mahram, cyangwa se umugabo we).

Umugore ntiyaba Mahram w'umugore mugenzi we.

Icyitwa urugendo cyose, umugore ntacyemerewe cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se Mahram; iyi Hadith yari itewe n'ubajije ikibazo ndetse n'aho aherereye.

Mah'ram w'umugore ni umugabo we cyangwa se uziririjwe kumurongora mu buryo bwa burundu kubera isano ry'amaraso bafitanye nka se, umuhungu we, se wabo, na nyirarume; cyangwa se isano ry'uko bonse ibere rimwe nka se umugabo w'umugore wamwonkeje, na se wabo uvukana n'umugabo w'umugore wamwonkeje, cyangwa se ku bw'isano ryo gushyingiranwa nka sebukwe, kandi akaba ari umuyisilamu ufite ubwenge, ukuze, w'umwizerwa kandi w'inyangamugayo, kubera ko ikigamijwe kuri Mahram ni mu rwego rwo kurinda umugore no kumubungabunga, no kumuhagararira.

Uburyo amategeko y'ubuyisilamu yitaye ku mugore, ndetse aranamubungabunga.

Iswalat y'umugereka iyo ari yo yose ikozwe nyuma ya Swalatul fajri na Swalatul Asw'ri ntiba yemewe; ariko aha ntihavugwamo kwishyura iswalat z'itegeko zatambutse ku muntu, cyangwa se izifite impamvu zazo zihariye nk'iswalat y'umugereka igihe winjiye mu musigiti (Tahiyatul Masjidi) n'izindi nkazo.

Ni ikizira gusali nyuma y'uko izuba rirashe ako kanya, ahubwo ni ngombwa ko ribanza rikarasaho gato ahangana n'umuheto, nk'iminota icumi cyangwa se cumi n'itanu tugereranyije.

Igihe cy'iswalat yo ku gicamunsi ni ugukomeza kugeza izuba rirenze.

Muri iyi Hadith harimo ko byemewe gukora urugendo ku misigiti itatu yavuzwe muri Hadith.

Agaciro k'imisigiti itatu n'umwihariko wayo irusha iyindi.

Ntibyemewe gukora urugendo ugiye gusura imva kabone n'iyo yaba imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ariko biremewe ku muntu uri i Madinat kuyisura, cyangwa se uhageze ku bw'iyindi mpamvu yemewe n'amategeko.

التصنيفات

Amategeko y'umusigiti mutagatifu (w'i Makat) n'uw'Intumwa y'Imana (w'i Madinat) ndetse n'uwa Yeruzalemu (Baytul Maqdis)., Amategeko agenga abagore., Amateka y'i Makat, i Madinat n'umusigiti wa Al Aqswa.